Iki cyifuzo cyo guca amasigara cyatanzwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2026 mu Muganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri, aho abawitabiriye batunganyije umuhanda wo 'Ku Makamyo' bawumenamo laterite no kuwuha inzira z’amazi. Hatemwe kandi ibihuru mu gishanga.
Ni Umuganda witabiriwe n'abayobozi barimo Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni; Meya w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva; abahanzi nka Bruce Melodie na Davis D n'abandi.
Abaturage bitabiriye uyu muganda batanze icyifuzo cyo guca amasigara nyuma y’uko bari basabwe kureka kunywa itabi,
bagasanga intambwe ikurikiraho ari ukugabanya no guca burundu ikoreshwa ryaryo,
bitewe n’ingaruka zikomeye rigira ku buzima bw’abantu n’iterambere ry’imiryango.
Mu
ijambo rye, Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko hari abantu bacye bagifite inzoga z’ibyuma
ndetse n’abandi bakora kanyanga baherereye muri uyu murenge wa Rusororo uhana imbibi
n’akarere ka Rwamagana.
Yasabye
kandi abaturage kwirinda kunywa ibindi biyobyabwenge birimo amatabi avuga ko
atari byiza ku buzima bw’abantu hanyuma nabo bahita bamusaba ko ayo matabi
yacibwa burundu.
Yagize ati: “Hari abantu bajya ahantu ku dushyamba nimugoroba
bagatumura ibintu by’ibitabi. Biriya bintu birabangiza ubwonko. N’amasigara ni
mabi nimushaka muzayareke burundu.”
Nyuma
y’ukuvuga ibyo, abantu benshi bahise bavuga ngo n’ayo masigara bayace byose biveho
nk’uko bakuyeho inzoga z’ibyuma.
Minisitiri Nsanzimana yahise abaza abantu bifuza ko baca amasigara ngo bamanike amaboko, abari bitabiriye Umuganda hafi ya bose bamanika amaboko.
Icyo cyifuzo ni cyo bamuhaye ariko basigaranye ingamba zo kurwanya ibyuma n’izindi nzoga z’inkorano zose zabonekaga muri ako gace rimwe na rimwe bakazitwerera abo mu Ntara y'Iburasirazuba ko ari bo bazikora.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye Umuganda Rusange, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yavuze ko impamvu umuganda wabereye mu gace ka Rugende ari uko ari hamwe mu hantu hakundaga kugaragara inzoga nyinshi z’ibyuma.
Yasabye abaturage gukomeza gufatanya n’ubuyobozi mu guca burundu izi nzoga n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge.
Mu bundi butumwa, yabasabye kurangwa n’isuku ku mubiri, aho batuye n’aho bakorera no kwitwararika mu gihembwe cy’imvura y’Umuhindo birinda kuvogera za ruhurura igihe imvura igwa ari nyinshi ahubwo bakareka ikabanza igahita.
Itabi
rikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye byugarije isi, aho imibare igaragaza ko
buri mwaka ryica abantu barenga miliyoni 8 ku Isi hose, barimo n’abagera kuri
miliyoni 1.3 bapfa batigeze barinywa ahubwo bahumeka umwotsi waryo (passive
smoking).
By’umwihariko,
ubushakashatsi bugaragaza ko abarenga miliyoni 7 bapfa buri mwaka bazize kunywa
itabi ubwaryo, rikaba riri mu bitera indwara zikomeye zirimo kanseri, indwara
z’umutima n’iz’ubuhumekero.
Ubutumwa bwo kwirinda inzoga z’inkorano n’ibyuma ni bwo butumwa bwibanzweho cyane muri uyu muganda waje gusorezwa mu birori bikomeye byaririmbyemo Bruce Melodie na Davis D.
Kuri stage, Bruce Melodie yibukije urubyiruko ko ari u Rwanda rw’uyu munsi n’ejo hazaza. Abasaba kwirinda inzoga n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kubera ko u Rwanda rukeneye urubyiruko rufite mu mutwe hazima.
Davis D nawe yishimiwe cyane n’abitabiriye umuganda biganjemo urubyiruko mu ndirimbo ze zikunzwe cyane. Intero y'abitabiriye uyu Muganda yari 'ukwirinda inzoga n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge'.
Minisitiri Nsanzimana yahawe icyifuzo cyo guca amasigara
Meya w'Umujyi wa Kigali yasabye abaturage ba Gasabo kuba ijisho rya buri wese batanga amakuru ku byuma
Bruce Melodie na Davis D bataramiye abitabiriye Umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri
Umuhanzi Bruce Melodie aganira n'Umunyamabanga wa Leta muri MoYA na Minisitiri w'Ubuzima nyuma y'Umuganda
