Nk'uko bisanzwe hirya no hino mu Rwanda inshuro ebyiri mu kwezi hakorwa Siporo rusangeihuriza hamwe abaturage n'abayobozi hagamijwe guteza imbere ubuzima bwiza, kurwanya indwara zitandukanye, kurwanya ibiyobyabwenge,inzoga zitujuje ubuziranenge kubungabunga ibidukikije n’ibindi.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2026 abaturage bo mu karere ka Gakenke bayibyukiyemo aho yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire.
Uretse kwiruka, imyitozo ngororamubiri, hanakinwe n'imikino ya volleyball, agati, football no gusimbuka umugozi.
Minisitiri wa Siporo yashimiye Perezida Kagame watumye hajyaho gahunda nk’izi.
Ati: ”Dufatanye dushimire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ukunda Abanyarwanda uba waratumye tugira gahunda nk’izi".
"Impamvu ari ho mpereye no kuba duteraniye hano uyu munsi twishimye tugakora siporo ni uko dufite amahoro, dufite umutekano, ubuyobozi bwiza butekerereza ubwiza Abanyarwanda bagashyira umuturage ku isonga”.
Yavuze ko nubwo igihugu gishyira umuturage ku isonga ariko nawe agomba kubigiramo uruhare.
Ati: ”Umuturage uri ku isonga rero agomba kuba ari umuturage muzima. Ibyo igihugu cyakora byose ntacyo byatanga wowe nanjye tutabigizemo uruhare."
"Uruhare rwacu ni ukwiyitaho tukagira umuryango utekanye, kugira umuryango utekanye ntabwo ari uriya Ba Afande baturindira gusa, umutekano wundi dukeneye mu muryango wacu ni wa wundi utuma habaho amahoro hakabaho kuganira, hakabamo gusabana”.
Nelly Mukazayire yavuze ko ibi bitashoboka harimo inzoga z’ibyuma. Ati: ”Ibyo ntabwo byashoboka harimo icyuma."
"Ni yo mpamvu twese dukwiye gufatanya tugaca burundu ibyuma, cyane cyane urubyiruko ntabwo ari amagambo gusa, ni urubyiruko rufite ibitekerezo bizima, rufite gutekereza, rubasha kumenya amahitamo, rubasha kumenya icyo rwifuza n'aho rwifuza kugana”.
Yavuze ko kunywa ibiyobyabwenge, byica ubwenge, bityo asaba urubyiruko kubyirinda no gukomeza kugira intego no gukora siporo.
Ati: ”Rero tumenye ko gukomeza kunywa ibyuma, byica ubwenge bwacu bwacu, imbaraga zacu n’ubushobozi bwacu uyu munsi ndetse n’ejo hazaza."
"Ikindi tugomba gukomeza kwirinda ni inzoga n’ibindi bisindisha. Ikindi kiruta byose ni ugukomeza kuba urubyiruko rufite intego, akarusho tube urubyiruko rukora siporo kuko siporo ni ubuzima".
Minisitiri wa Siporo yakinnye agati
Minisitiri Nelly Mukazayire yakoranye Siporo n'Abanya-Gakenke
Minisitiri wa Siporo yibukije urubyiruko kwirinda ibyuma no gukomeza kugira intego
Urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi siporo rusange
