Minisitiri Nduhungirehe yanenze imiyoborere ya AU iyobowe n’u Burundi

Amakuru ku Rwanda - 2026-11-16 08:30
Sangiza:
Minisitiri Nduhungirehe yanenze imiyoborere ya AU iyobowe n’u Burundi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze imiyoborere y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), avuga ko hari intege nke n’imikorere idahwitse bigaragara mu gufata ibyemezo by’uyu muryango, by’umwihariko ku ruhare rw’u Burundi.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 15 Ugushyingo 2026, Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku mpaka zishingiye ku kongera kwiyamamariza kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) kwa Louise Mushikiwabo umaze kuwuyobora kuva mu 2019.

Izi mpaka zishingiye ku magambo yavuzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana, wanenze Mushikiwabo ndetse agaragaza gushidikanya ku kongera kwiyamamariza kuyobora uyu muryango.

Nduhungirehe yibukije ko ku wa 28 na 29 Nyakanga 2026, i Addis Ababa muri Ethiopia, habereye inama ya Komite Nyobozi ya AU yari iyobowe na Bizimana.

Muri iyo nama, hemejwe abakandida batatu bakomoka muri Afurika bagombaga guhatanira kuyobora OIF, barimo Louise Mushikiwabo. Ibihugu bya AU binabarizwa muri OIF byari byasabwe gushyigikira umwe muri abo bakandida.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko bitumvikana ukuntu Bizimana wari uyoboye iyo nama kandi akagira uruhare mu cyemezo cyayifatiwemo, nyuma y’amezi atageze kuri ane yahinduye imyitwarire, agatangira kunenga Mushikiwabo.

Yavuze ko iyi myitwarire igaragaza kwivuguruza ku ruhande rw’u Burundi, ndetse ikaba itandukanye n’umwanzuro wari warafashwe n’inzego za AU.

Minisitiri Nduhungirehe yasabye ko ibibazo by’imiyoborere bikigaragara muri AU bishakirwa umuti, agaragaza ko intege nke n’akajagari mu mikorere y’uyu muryango bidakwiye gukomeza.

Ibi bibaye mu gihe i Phnom Penh muri Cambodia hari kubera inama ya 20 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), aho hateganyijwe gufata icyemezo ku muntu uzawuyobora mu myaka iri imbere.

Louise Mushikiwabo uyobora OIF kuva mu 2019, ahatanye na Dacian Cioloș wo muri Romania na Coumba Bâ wo muri Mauritania.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...