Minisitiri Habimana yifurije ishya n’ihirwe ba Meya bashya

Amakuru ku Rwanda - 2026-11-25 10:11
Sangiza:

Umwanditsi:

Minisitiri Habimana yifurije ishya n’ihirwe ba Meya bashya

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, yashimiye abayobozi bashya b’Uturere batowe mu gihugu hose, abifuriza ishya n’ihirwe mu nshingano nshya, abasaba gushyira imbere imibereho myiza y’abaturage.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri Habimana Dominique yavuze ko gukorera abaturage mu Nzego z’Ibanze ari inshingano ziteye ishema ndetse n’amahirwe yo gukorera igihugu.

Yagize ati: “Dushimiye kandi twishimiye abayobozi b’Uturere bose batowe! Gukorera abaturage mu Nzego z’Ibanze ni inshingano ziteye ishema kandi ni n’amahirwe yo gukorera igihugu cyacu. Tubifurije ishya n’ihirwe mu nshingano nshya!”

Yakomeje avuga ko abaturage babitezeho imiyoborere izagira uruhare mu guhindura imibereho yabo, anagaragaza ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yiteguye gukorana na bo mu gushyira umuturage ku isonga.

Ati: “Abaturage babitezeho imiyoborere ihindura imibereho yabo. Natwe twiteguye gufatanya namwe mu gushyira umuturage ku isonga turangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika.”

Minisitiri Habimana kandi yashimiye Abanyarwanda bose bitabiriye amatora ku bwinshi, bagira uruhare mu kwihitiramo abayobozi babo kuva ku rwego rw’Umudugudu.

Ubu butumwa bwakurikiye amatora yabaye mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, aho Uturere 27 tw’u Rwanda twatoye abayobozi bashya barimo Abayobozi b’Uturere (Meya), ababungirije babiri (Visi Meya) ndetse na Biro z’Inama Njyanama.

Mu batowe harimo abayobozi bashinzwe iterambere ry’ubukungu n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage, bazaba bafite inshingano zo gukurikirana gahunda z’iterambere no guteza imbere imibereho y’abaturage bo mu Turere bayoboye.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, yashimiye abayobozi bashya b’Uturere batowe mu gihugu hose

Ku wa 24 Ugushyingo 2026 hatowe ba Meya b'Uturere 27 tw'u Rwanda muri manda y'imyaka 5


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...