Minisitiri Bizimana yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Nzeri 2026, ubwo yaganiraga n’abagore bitabiriye icyiciro cya cyenda cy’amahugurwa agenewe abahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bitegura gusoza ibihano.
Aya mahugurwa ari kubera mu Igororero rya Nyamagabe kuva ku wa 31 Kanama 2026, agamije kubafasha gutegura ubuzima bazasubiramo mu muryango nyarwanda no kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, Minisitiri Bizimana yabasabye ko nibasoza ibihano bagasubira mu miryango yabo, bakwiye guharanira kuba Abanyarwanda bakunda Igihugu, bagashyigikira umurongo w’Igihugu wo kubumbatira Ubumwe n’Ubudaheranwa, bakimakaza imibanire myiza n’abo basanze ndetse bakarwanya amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yabasabye kandi kwirinda isubiracyaha ndetse abasaba kugira uruhare mu kubaka imiryango yabo, cyane cyane babwiza ukuri abo mu miryango yabo ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri Bizimana yavuze ko ukuri ari intangiriro y’ubwiyunge n’inzira yo gukira ibikomere byo ku mutima. Yabasabye kutagira icyo bahisha imiryango yabo ku byo bakoze cyangwa ibyo babonye muri Jenoside, ahubwo bakabiganiraho mu kuri kugira ngo abo mu miryango yabo badakomeza kubaho mu rujijo.
Ati: "Imiryango yanyu na yo muyibwize ukuri, uwumva hari aho atarabwiza ukuri abana be, abuzukuru be, basaza be, ibyo wababeshye uve hano ufashe umwanzuro wo gutaha ukababwiza ukuri.
Ibyo wakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi batazi, ibyo wabonye, ibyo wigishijwe n’urujijo wabashyizemo, ukwiye kubibasobanurira mu kuri. Kwerura ukemera ko wishe ni ibintu bigoye ariko ntabwo ari ibintu bidashoboka, birashoboka. Ubwiyunge buhera mu kuri, no gukira ku mutima bihera mu kuri. Nimugende mufashe imiryango yanyu, mubavane mu rujijo."
Minisitiri Bizimana kandi yavuze ko kwemera ku mugaragaro uruhare umuntu yagize muri Jenoside bishobora kuba bigoye, ariko ko bishoboka kandi ko ari imwe mu ntambwe z’ingenzi mu rugendo rwo kwiyunga no kubaka umuryango nyarwanda.

“Abarokotse bakeneye kubona ko mwahindutse”
Mu butumwa bwe, Minisitiri Bizimana yanibukije aba bagore ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite uburenganzira bwo kubona impinduka mu bantu bahamijwe uruhare muri Jenoside bagiye gusubira mu muryango mugari.
Yavuze ko icyizere cy’abarokotse n’abandi Banyarwanda kizubakwa n’imyitwarire mishya y’abarangiza ibihano, aho kubabona nk’abantu bagifite ingengabitekerezo cyangwa imyitwarire yabaranze mu gihe cya Jenoside.
Ati: “Icyo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babategerejeho ni ukubabona mwarahindutse. Akeneye ko umwereka ko koko wahindutse, wagororotse, utari ya Nterahamwe yirirwaga imuhiga, imuhigira abavandimwe mu 1994.”
Yabasabye gukoresha amahirwe bahawe yo guhinduka, bakitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo bakagaragaza ko basubiye mu muryango ari Abanyarwanda bubaka Igihugu.
Ati: “Ukwiye guhinduka rero, akabona ko utakiri Interahamwe, uri Umunyarwanda wakoresheje uko bikwiye amahirwe Leta yaguhaye yo kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya jenoside. Ni icyo imiryango yanyu itegereje, ni icyo n’abandi Banyarwanda bategereje."
Aya mahugurwa yabereye mu Igororero rya Nyamagabe ni kimwe mu bikorwa bigamije gufasha abahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura gusoza ibihano gusubira mu muryango bafite ubumenyi n’imyumvire bibafasha kwirinda gusubira mu byaha, kubaka imibanire myiza no kugira uruhare mu bumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.





