Yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, mu gihe umwaka wa 2026 uri kugana ku musozo, agaragaza ko ashimira Imana ku bw’ubudahemuka bwayo no kuba yarabanye na we mu bihe byiza n’ibigoye.
Mimi yavuze ko by’umwihariko ashimira umugabo we Meddy, amugaragaza nk’umuntu umubereye igicumbi cy’amahoro, umuterankunga w’ihumure n’umuntu utuma iminsi igoye irushaho koroha.
Yamushimiye kuba amutega amatwi, agakomeza kumukunda no mu bihe atari yorohewe, ndetse akamuha impamvu nyinshi zo guseka no kwishima.
Ati: “Mukundwa wanjye, urakoze kunyumva, gukomeza kunkunda mu minsi igoye no kumpa impamvu nyinshi zo kumwenyura. Kubana nawe no guhuriza ubuzima hamwe ni umugisha ukomeye.”
Yakomeje avuga ko ashimira Imana ku byiza yanyuzemo, ku bihe bitari byoroshye ndetse n’ubuntu bwayo bwamufashije kubitsinda byose.
Mimi yasabye ko umwaka wa 2026 wasozwa abantu batekereza ku byiza Imana yabakoreye, bakinjira muri 2027 bafite imitima yuzuye gushimira kandi biteguye kurushaho kugaragarizwa ubuntu bwayo.
Ubu butumwa bugaragaza uburyo Mimi aha agaciro uruhare rw’umugabo we mu buzima bwe, by’umwihariko kuba amuba hafi mu bihe bitandukanye by’ubuzima.

Mimi, umugore wa Meddy, yashimiye umugabo we wamubereye igicumbi cy’amahoro, akamuba hafi mu bihe bikomeye ndetse akamuha impamvu nyinshi zo kumwenyura

Mimi yavuze ko ashimira Imana ku byiza n’ibigeragezo yanyuzemo muri 2026, asaba ko binjira muri 2027 imitima yuzuye gushimira no kurushaho guhabwa ubuntu bw’Imana
