Miley Cyrus yashyingiranywe na Maxx Morando nyuma y’imyaka itanu bakundana

Imyidagaduro - 2026-11-22 11:06
Sangiza:

Umwanditsi:

Miley Cyrus yashyingiranywe na Maxx Morando nyuma y’imyaka itanu bakundana

Umuhanzikazi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Miley Cyrus, yashyingiranywe n’umukunzi we Maxx Morando, nyuma y’imyaka itanu bari bamaze bakundana.

Amakuru dukesha Entertainment Tonight avuga ko aba bombi basezeranye imbere y’amategeko n’imiryango yabo ku wa 21 Ugushyingo 2026, mu birori byabereye i Palm Springs muri Leta ya California. Ibi bibaye nyuma y’igihe kingana n’umwaka umwe aba bombi batangaje ko bagiye kurushinga.

Miley Cyrus w’imyaka 33, usanzwe ari umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo, yatangiye gukundana na Maxx Morando mu 2021. Uyu musore n'umucuranzi w'ingoma (drummer) mu itsinda rya Liily.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Wonderland muri Nyakanga 2026, Maxx yavuze ko yamenyanye na Miley binyuze mu bantu baziranye, nyuma y’uko bashyiriweho gahunda yo guhura bwa mbere batari baziranye.

Ku bijyanye no kumusaba ko bazabana akaramata, Maxx yabikoreye mu rugendo bari barimo mu Buyapani. Yamwambitse impeta ari mu busitani bwiza bwo mu Buyapani, mu gihe Miley yari ahugiye mu gufata amashusho.

Maxx yavuze ko Miley yari amuhaye umugongo, ari bwo yafashe umwanya wo gupfukama akamusaba ko bazabana akaramata.

Yavuze ko yari afite ubwoba bwinshi ku buryo yumvaga umutima utera cyane, ariko aza kubasha kumutungura.

Miley na we yigeze kuvuga ko atari umuntu woroshye gutungura kuko akunda kugenzura ibintu byinshi mu buzima bwe. Gusa yemeye ko uburyo Maxx yamusabye ko bashyingiranwa bwamurenze, akatungurwa cyane.

Mu buryo bugaragaza ko ubukwe bwabo bwari bumaze kuba igitekerezo kimaze igihe, Miley yashyize hanze indirimbo yise Let's Get Married mu Nzeri 2026, iri kuri album ye nshya Bass Persuades.

Muri iyi ndirimbo, Miley aririmba amagambo agaragaza icyifuzo cyo gushyingiranwa no kubana n’uwo akunda, ndetse amashusho yayo agaragaza ibihe byihariye by’urukundo rwe na Maxx.

Maxx yagize uruhare mu gutunganya indirimbo zitandukanye ziri kuri iyi album. Miley na we yigeze kubwira ikinyamakuru Harper's Bazaar ko Maxx amuha imbaraga n'ibitekerezo bishya mu bihangano bye.

Uretse gukorana mu muziki, Miley avuga ko Maxx yamufashije kongera kwiyubaka mu buzima nyuma y’ibigeragezo yanyuzemo, birimo inkongi y'umuriro yo mu 2018 yangije inzu ye yari i Malibu muri California.

Miley yari yarashakanye n'umukinnyi wa filime Liam Hemsworth mu 2018, ariko baza gutandukana mu 2020.

Kuri ubu, Miley na Maxx batangiye urugendo rushya rw'ubuzima nk'umugabo n'umugore, nyuma y'imyaka itanu y'urukundo rwabo.

Miley Cyrus yashyingiranywe na Maxx Morando nyuma y’imyaka itanu bakundana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...