Mico The Best na Danny Nanone bazasusurutsa Abanya-Musanze mu bitaramo bisoza umwaka

Imyidagaduro - 2026-11-25 10:49
Sangiza:

Umwanditsi:

Mico The Best na Danny Nanone bazasusurutsa Abanya-Musanze mu bitaramo bisoza umwaka

Ibamamare mu Muziki Nyarwanda Mico The Best na Danny Nanone bamaze kongerwa ku rutonde rw'abahanzi bazataramira i Musanze mu bitaramo bisoza umwaka byiswe Yirunga Gorilla Festival 2026.

Nkiko Turatsinze Prosper uzwi nka Mico The Best na Danny Ntakirutimana uzwi nka Danny Nanone bamaze gusinyana amasezerano na Yirunga Ltd Sosiyete yateguye Yirunga Gorilla Festival ku bufatanye n'Akarere ka Musanze na Centre Pastoral Notre Dame de Fatima n'abandi bafatanyabikorwa.

Biteganyijwe ko aba bahanzi bazaririmba mu minsi yateganyijwe y'iserukiramuco kuva kuwa 24-26 Ukuboza 2026 muri Stade Ubworoherane ndetse no mu yindi minsi izayibanziriza mu bitaramo biteguza Noheli n'Ubunani bizabera muri Burera na Musanze.

Ibi birori biteganyijwe ko bizatangizwa n'iminsi ibiri yo gusogongeza abakunzi b'imyidagaduro, ubukerarugendo, ubugeni n'ibindi muri Burera mu Kibuga cya Kidaho kuwa 12 Ukuboza 2026 naho kuwa 19 Ukuboza hahasogongezwa abaturage bo mu Kinigi muri Musanze.

Amakuru yamaze kumenyekana ni uko Mico The Best azataramira abakunzi ba muzika mu Kinigi kuwa 19 Ukuboza 2026 kuva saa munani kugera saa kumi n'ebyiri, noneho nyuma akaririmba muri After Party izabera Mujyi wa Musanze muri Hotel Centre Pastoral Notre Dame de Fatima ya Diyosezi Gatorika ya Ruhengeri iherereye mu marembo ya Stade Ubworoherane.

Biteganyijwe ko kwinjira muri After Party bizaba ari ukugura icyo kunywa gusa ukinjira mu birori bizaba bitangirwamo promotion ku binyobwa bya Bralirwa.

Umuyobozi Mukuru wa Yirunga Ltd yateguye ibi bitaramo, Yves Iyaremye, yavuze ko bakomeje kwitegura cyane bafatanyije n'inzego zitandukanye n'abafatanyabikorwa babo kugira ngo ibitaramo zagende neza.

Ati: "Turi mu gihe cyiza cyo kwitegura kandi ntabwo turi twenyine hari inzego nyinshi turi gukorana, haba abafatanyabikorwa, dushimira cyane Centre Pastoral Notre Dame de Fatima izaba itanga ibyo kurya n'ibyo kunywa, ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze n'Intara bari kudufasha mu myiteguro biduha icyizere ko Noheri izahenda neza cyane."

Yashishikarije abantu bose kuzitabira iki gikorwa basura ibyiza bitatse u Rwanda by'umwihariko ibyo mu Ntara y'Amajyaruguru birimo Ibiyaga bya Burera na Ruhondo, ibirunga, ahantu nyaburanga, imigezi, imisozi n'imijyi.

Danny Nanone ni umwe mu bahanzi bazasusutsa abanya-Musanze mu iserukiramuco ryiswe Yirunga Gorilla Festival

Mico The Best ategerejwe i Musanze muri Yirunga Gorilla Festival

Umuyobozi Mukuru wa Yirunga Ltd yateguye ibi bitaramo, Yves Iyaremye, hamwe na Mico The Best mu gusinyana amasezerano na Yirunga Ltd Sosiyete yateguye Yirunga Gorilla Festival


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...