Ikinyamakuru Clarín cyo muri Argentine cyatangaje ku wa 16 Ugushyingo 2026
ko abunganira Messi mu mategeko bamaze gutegura ibaruwa isaba AFA guhagarika
gukoresha isura ye mu bikorwa by’ubucuruzi.
Gusa amakuru yatangajwe n’iki kinyamakuru aracyavugwaho rumwe, kuko hari
abavuga ko iyo baruwa yamaze koherezwa muri AFA, mu gihe abandi bavuga ko
yateguwe ariko itarashyikirizwa iryo shyirahamwe.
Messi asanzwe ari ambasaderi w’uruganda rukora inzoga rwa Michelob rwo muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyakora, Perezida wa AFA, Claudio Tapia,
yemereye uruganda rw’inzoga rukorana n’iri shyirahamwe rwo muri Argentine
gukoresha ifoto ya Messi mu bukangurambaga bunini bwo kwamamaza mu gihe
cy’Igikombe cy’Isi giheruka.
Clarín yatangaje ko umuryango wa Messi byabaye ngombwa ko ugira ibisobanuro
uha abafatanyabikorwa be bo mu rwego rw’ubucuruzi mpuzamahanga, bitewe n’uko
iyo gahunda yo gukoresha isura ye yemejwe muri Argentine atabanje
kubimenyeshwa.
Iki kinyamakuru kandi kivuga ko Messi atifuza ko izina rye rikomeza guhuzwa
n’ubuyobozi bwa AFA, cyane mu gihe imari y’iri shyirahamwe iri gukorwaho
iperereza n’inzego zibishinzwe muri Argentine.
Umubano wa Messi n’ubuyobozi bwa AFA ngo warushijeho kuzamba nyuma y’umukino
wo gusezera ku ikipe y’igihugu yakinnye na Benin mu Ukwakira, kuri Stade
Monumental i Buenos Aires.
Messi yihanije AFA gukoresha amafoto ye mu bucuruzi