Menya umwihariko w'ingofero zambarwa n’abashoferi ba F1

Imikino - 2026-11-20 14:52
Sangiza:

Umwanditsi:

Menya umwihariko w'ingofero zambarwa n’abashoferi ba F1

Mu gihe abasiganwa mu marushanwa ya Formula 1 (F1) bakunze kugarukwaho kubera umuvuduko udasanzwe, imodoka zihenze n'impanuka ziteye ubwoba, hari ikintu cy'ingenzi kibafasha kurokoka ingofero zambarwa mu mutwe, zikorerwa mu buryo buhambaye kandi bwitondewe cyane.

Mu ruganda rwa Schuberth Performance ruherereye mu mujyi wa Schio mu Majyaruguru y'u Butaliyani, hamwe mu hakorerwa zimwe muri izi ngofero zikoreshwa n'abasiganwa bakomeye ku Isi, zirimo izambarwa na Max Verstappen, Sergio Perez na Nico Hülkenberg.

Izi ngofero ntizikorwa mu buryo busanzwe, kuko buri imwe itunganywa n'abahanga mu ikoranabuhanga, hagamijwe kurinda ubuzima bw'umukinnyi mu gihe cy’impanuka.

Umukozi witwa Thomaso ni umwe mu bakora izi ngofero. Aho akorera mu cyumba cyihariye kitwa “Magic Shop”, agakoresha ibikoresho byihariye mu kubumba no gutunganya ibikoresho bikomeye bizavamo igikonoshwa cy'ingofero.

Ibikoresho akoresha birimo ubwoko bwihariye bwa Carbon Fibre bugomba kubikwa ku bushyuhe bwa dogere Celsius -16. Akabikoresha mu gukora ingofero mu byiciro bitandukanye, mbere y'uko bishyirwa mu gikoresho cyabugenewe, bigatekeshwa mu gihe cy'amasaha atatu n'igice ku bushyuhe bwa dogere Celsius 120.

Iyi nzira yose ishobora kumara amasaha agera kuri atandatu, ku buryo ingofero ikorerwa umushoferi uyikeneye, hagendewe ku mutekano, uburyo ayambaramo, ndetse n'imiterere yifuza.

Mu myaka ya mbere ya Formula 1, umutekano w'abasiganwa ntiwari uhagije. Dore ko bakoreshaga ingofero zoroshye zikoreshwa n'abatwara indege, amadarubindi ndetse n'imyambaro isanzwe y'uruhu.

Giuseppe Farina, wabaye uwa mbere wegukanye isiganwa rya Formula 1 ndetse n'igikombe cy'Isi cya mbere, yakundaga gusiganwa yambaye ingofero y'igitambaro, amadarubindi abiri, imyambaro ya coton, inkweto n'uturindantoki by'uruhu.

Gusa mu 1966, uruganda Bell rwakoze imwe mu ngofero za mbere zipfuka umutwe n'isura yose, zizwi nka Full-Face Helmet. Mu 1968, Dan Gurney aba umushoferi wa mbere wakoresheje ubu bwoko bw'ingofero mu isiganwa.

Nubwo byari intambwe ikomeye, impanuka zikomeye zakomeje nyinshi.

Izi mpanuka zatumye abashinzwe umutekano muri F1 bakomeza gushaka uburyo bwo kunoza ibikoresho birinda abakinnyi, birimo ingofero, akuma ka HANS karinda ijosi n'umutwe ndetse n'ikoranabuhanga rya Halo ririnda umutwe w'umushoferi.

Mu 2004, Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Imodoka (FIA) ryashyizeho amabwiriza mashya, asaba ko hakoreshejwe ibikoresho bikomeye kandi byoroheje birimo Carbon Fibre. Ndetse ko ingofero zizakoreshwa zigomba kwihanganira ubushyuhe bwa dogere Celsius 790.

Alberto Dall'Oglio avuga ko izi ngofero zishobora kwihanganira umuriro uri ku bushyuhe bwa dogere Celsius 700 kugeza kuri 800 mu gihe cy'amasegonda 30, hanyuma zikazima ubwazo mu masegonda 15.

Uruganda kandi rwa Schuberth rukora ingofero zigera kuri 250 buri mwaka, kandi buri imwe ishobora kugira ibice birenga 200 biba byateranyijwe hamwe.

Ikindi gitangaje ni uko igikonoshwa cy'ingofero kimaze gukomera gicibwa hakoreshejwe amazi afite umuvuduko ukabije wa Bar 4,000, kugira ngo haboneke umwanya umushoferi areberamo.

Ubu buryo bwihariye butuma batagomba gukoresha imbaraga z'imashini zishobora kwangiza imiterere y'ingofero.

Muri izi ngofero za Formula 1 imwe byibuze ipima hafi ikiro 1.4, bitewe n'imitako n'ibikoresho by'inyongera bishyirwamo.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...