Menya igihe abakundana bakwiye gushyira urukundo rwabo ku mugaragaro

Urukundo - 04/02/2022 10:11 AM
Share:

Umwanditsi:

Menya igihe abakundana bakwiye gushyira urukundo rwabo ku mugaragaro

Bijya bibaho ko umusore n’inkumi bakundana maze mu minsi mike cyane buri wese akamenya ko bakundana, abantu bakabona bikabije cyangwa bikagaragara nk’agahararo, ariko hari igihe nyacyo cyo kwerekana urukundo buri wese akarushyira ku mugaragaro.

Dore igihe nyacyo abakundana bakwiye gushyira umubano wabo ku mugaragaro nk’uko byatangajwe n'urubuga Verywell Mind:

1. Nyuma y’amezi 6 bakundana: mu gihe kingana n’amazi atandatu cyangwa arenga umusore n’inkumi bari mu rukundo, birashoboka ko nibura ibyabo byatangira gushyirwa ahagaragara kuko icyo ni igihe umuntu aba amaze kumenyana n’undi bihagije, ndetse akaba yahamya ko bakundana by’ukuri ariko kandi bitewe n’uko babona umubano wabo umeze neza.

2. Iyo babwirana byose: abakundana iyo buri wese abasha gufungura umutima we akaba yabitsanya amabanga mugenzi we, haba hari ubwizerane hagati yabo ku buryo noneho nabo ubwabo bashobora guhamiriza abantu ko bakundana.

3. Igihe inshuti zibizi: iyo abakundana bamaze kubwira zimwe mu nshuti zabo ko bakundana, nta kibazo cyo kubyereka n’abandi basanzwe nabo bakabimenya.

4. Iyo biyeretse ababyeyi: mu gihe abakundana bamaze kubwira ababyeyi babo ku mpande zombi ko bakundana, nta mpamvu n’imwe iba yabatangira ngo buri wese amenye ukuri kuri hagati yabo.

5. Iyo muri gutegura kubana: mu gihe cyo kwitegura gushinga urugo kw’abakundana, birumvikana ko ari igihe cyo kubibwira n’abatari babizi bose ko abo bantu bakundana koko kuko hazamo no gutumira abazabashyigikira.

Iki nicyo gihe nyacyo cyo kubwira abantu no kwerekana urukundo ruri hagati y’abakundana, nyuma yo kubimenya bo ubwabo bagafata umwanzuro wo kubibwira n’abandi kandi badahubutse, bikaba mu gihe gikwiye.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...