Pochettino agiye kuva ku mirimo yo gutoza Ikipe
y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USMNT) yerekeze kuri Old Trafford
aho azasinya amasezerano y’imyaka ibiri n’igice, azageza mu mpera za shampiyona
ya 2028-2029.
Manchester United yemeye kwishyura miliyoni 10
z’amadolari (asaga miliyoni 7.4 z’amapawundi) kugira ngo ikipe y’igihugu ya Leta
Zunze Ubumwe za Amerika imurekure ku masezerano yagombaga kumugeza mu Gikombe cy’Isi cya 2030.
Nubwo yamaze kumvikana na Manchester United, uyu
mutoza w’imyaka 54 azabanza gusoza inshingano afite muri Amerika, aho azayitoza
mu mikino ibiri ya ¼ cy’irangiza muri Concacaf Nations League izayihuza na
Haiti, mbere yo kwerekeza mu Bwongereza.
Umukino wa mbere Manchester United izakina nyuma
y’ikiruhuko cy’amakipe y’ibihugu ni uwo izasuramo Liverpool kuri Anfield, ku wa
22 Ugushyingo 2026.
Amakuru kandi avuga ko abari mu itsinda ry’abatoza
bafatanyaga na Pochettino muri Amerika, barimo umwungiriza we w’igihe kirekire,
Jesus Perez, na bo biteguye kumukurikira muri Manchester United.
Manchester United yari imaze iminsi yihutisha
ibiganiro byo kumwegukana, aho mu ntangiriro z’iki cyumweru yagiranye ibiganiro
bya mbere n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Amerika (U.S. Soccer), mu
rwego rwo gutegura uko yamuzana mu gihe hafatwaga icyemezo cyo gutandukana na
Michael Carrick.
Carrick yamenyeshejwe ku wa Kane ko atakiri umutoza
w’iyi kipe, bituma inzira yo kuzana Pochettino irushaho kwihuta.
Uyu Munya-Argentine w’imyaka 54 si ubwa mbere agiye gutoza mu Bwongereza, kuko yanyuze muri Southampton, Tottenham Hotspur na Chelsea.
Yatangiye umwuga wo gutoza mu 2009 muri Espanyol yo muri Espagne,
mbere yo kwerekeza muri Southampton, aho yavuye ajya muri Tottenham.
Nyuma yaho yatoje Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa
na Chelsea, mbere yo kugirwa umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za
Amerika muri Nzeri 2024.
Mu gihe yari ayoboye USMNT, yayifashije kugera muri ⅛
cy’Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka, cyabereye muri Amerika, Canada na Mexique.
Pochettino avuye muri iyi kipe amaze kuyitoza imikino
35, atsindamo 21, atsindwa 12, anganya ibiri.


