Ku
gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, nibwo Umutoza
w’Ikipe y’Igihugu Mashami Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23
azifashisha mu mikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022, u Rwanda
ruzakina mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Nzeri.
Mu bakinnyi
bashya bagaragaye kuri uru rutonde bazaba bakina umukino wa mbere w’irushanwa
bambaye umwambaro w’Amavubi, barimo Rafael York, Ngwabije Clovis, Umunyezamu
Buhake Clement na myugariro Rukundo Denis.
Abakinnyi
babiri bakina muri Uganda, Nsengiyumva Isaac na Kalisa Jamil bazakinira Amavubi ubwo
u Rwanda ruzaba ruhura na Kenya ku mukino wa kabiri wo gushaka itike y’igikombe
cy’Isi 2022.
Abakinnyi
barimo Ngwabije Bryan Clovis, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Rafael York, Mukunzi
Yannick, Bizimana Djihad baturuka ku mugabane w’i Burayi bazifashishwa harimo
abazahurira n’Ikipe y’Igihugu muri Maroc kuko bafite imikino mu makipe basanzwe
bakinira, bakiyongeraho Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ukina muri
Maroc.
Mu
ijoro ryo ku itariki ya 29 Kanama 2021, nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda
Amavubi izerekeza mu mujyi wa Agadir aho izakinira umukino wa mbere n’Ikipe
y’Igihugu ya Mali mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’isi kizabera muri
Qatar 2022.
Amavubi
Stars azakina na Mali ku wa gatatu tariki ya 1 Nzeri 2021 I saa mbiri za
Kigali. FERWAFA izabamenyesha niba uyu mukino uzaca kuri televiziyo mu gihe
kidatinze.
Nyuma y’uwo mukino Ikipe y’Igihugu izakira Kenya mu mukino
w’umunsi wa kabiri mu itsinda E uzabera kuri Stade ya Kigali.
ABAKINNYI
23 BAZIFASHISHWA KU MUKINO WA MALI
Abanyezamu:
Mvuyekure Emery, Buhake Twizere Clément, Ndayishimiye Eric
Ubwugarizi:
Fitina Omborenga, Rukundo Denis, Rutanga Eric, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye
Abdul, Manzi Thierry, Nirisarike Salomon, Ngwabije Bryan Clovis, Bayisenge
Emery
Mu
kibuga hagati: Bizimana Djihad, Twizerimana Martin Fabrice, Muhire Kévin, Mukunzi
Yannick, Niyonzima Olivier, Niyonzima Haruna, Rafael York
Ubusatirizi:
Kagere Medie, Tuyisenge Jacques, Byiringiro Lague, Twizerimana Onesme, Hakizimana
Muhadjiri
Abakinnyi 23 b'Amavubi bazakoreshwa ku mukino wa Mali
