Iki
gitaramo cyari giherekejwe n’ubutumwa bukomeye bwo gushimira Perezida wa
Repubulika Paul Kagame n’Inkotanyi ku rugendo rwo kubohora igihugu,
ndetse no gukomeza kuruhesha agaciro.
Yatuye igitaramo
Perezida Kagame n’Inkotanyi
Ubwo
yageraga ku rubyiniro, Mariya Yohana yavuze ko iki gitaramo cyari igisubizo
cy’urukundo akunda Perezida Paul Kagame na FPR Inkotanyi, kuko ari bo “batumye u
Rwanda ruba urwiza rufite amahoro.”
Yagize
ati: “Iki gitaramo nagiteguye ngirango dushimire Nyakubahwa Perezida wa
Repubulika Paul Kagame (…) Kumukunda si bya bindi bya I love you cyangwa Je
t’aime, ni ukumufasha tukamwereka ko ibyo yakoze bitazasenywa.”
Yavuze
ko nubwo amaze igihe adakora cyane mu muziki, yari ahugiye mu gutunganya Album
ye nshya yise “Inkera y’Abahizi – Komeza Imihigo”, irimo indirimbo zishimira
ubutwari bw’Inkotanyi n’izihimbwe ku isabukuru y’amavuko ya Perezida Kagame.
Igitaramo
cyahuriyemo abahanzi, amatorero n’Inararibonye
Iki
gitaramo cyari cyateguwe ku rwego rwo hejuru, cyitabirwa n’abayobozi
batandukanye barimo: Tito Rutaremara, Umuyobozi w’Urubuga Ngishwanama
rw’Inararibonye; Gasamagera Wellars, Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi; Dr.
Utumatwishima Jean Nepo Wellars, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere
ry’Abahanzi; Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko
n’Iterambere ry’Abahanzi, n’abandi batandukanye.
Cyabaye
n’umwanya wo kugaragaza impano z’amatorero n’abahanzi bato batojwe na Mariya
Yohana, agaragaza umurage asiga mu muziki Nyarwanda.
Tonzi yasusurukije
abitabiriye ahimbaza Imana
Tonzi
yahawe umwanya muri iki gitaramo aho yaririmbye indirimbo ze zamamaye nka
“Uhimbazwe” na “Humura”, ahamya ko ari ishema rikomeye ku muhanzi uhimbaza
Imana guhabwa urubuga nk’urwo rwo gutanga ubutumwa bw’amahoro n’ishimwe. Yagize
ati: “Imana ishimwe yaduhaye igihugu cyiza gifite umutekano, kandi kirimo
abantu bayikunda.”
Ibyanzu byasize
ubutumwa bukomeye
Itsinda
ry’abasizi Ibyanzu ryatojwe n’umusizi Rumaga Junior ryagaragaye mu ndirimbo
y’igisigo gisingiza ubutwari bw’umwana w’umukobwa wiyemeje gutabara igihugu.
Rumaga
yavuze ko iri tsinda ryavutse binyuze muri gahunda ya ArtRwanda-Ubuhanzi ya
Imbuto Foundation, ashimira Madamu Jeannette Kagame ku ruhare rwe mu guteza
imbere impano z’urubyiruko.
Indahemuka
zibukije ibyahise
Mariya
Yohana yahaye umwanya bagenzi be babanye mu Itorero Indahemuka, baririmbana
indirimbo z’ibihe byo hambere zirimo “Iyo manzi we” na “Amahoro tuyagezeho”. Ni
igice cy’amarangamutima menshi n’inkumbuzi y’ibihe byiza byaranze umuco
nyarwanda.
Abahanzi
b’ibihe by’ubu batunguranye
Nubwo
Bruce Melodie, Tom Close na Butera Knowless batabonetse nk’uko byari byitezwe,
abitabiriye igitaramo basusurukijwe n’abahanzi barimo: Christopher waririmbye
“Mi Casa”, “Iri joro” n’izindi; Juno Kizigenza
waririmbye “Mpa Formula” na Aline Gahongayire waririmbye “Ndanyuzwe” n’izindi.
Mariya Yohana
asoza ashimira urubyiruko
Asoza
igitaramo, Mariya Yohana yasabye urubyiruko gukomera ku ndangagaciro zubaka
igihugu, arusaba kutihugiraho no gukomeza kurinda ibyo u Rwanda rumaze
kugeraho.
Yagize
ati: “Mwese muri Inkotanyi, uko mwaje hano niko mwanteye inkunga. Ndabakunda
kuko mwese muri igisubizo cy’u Rwanda rw’ejo.” Yasoje agira ati: “Imana
yamuduhaye (Perezida Kagame) yarakoze cyane. Mwarakoze namwe. Imana ibahe
umugisha.”
Iyi
album Mariya Yohana yamuritse yabaye iya kabiri ikurikira iya mbere yakoze yise
‘Intsinzi Intego ni Imwe’, yagiye hanze mu 2014.
Mariya
Yohana afatwa nk’inararibonye mu ndirimbo z’umuco gakondo w’u Rwanda. Indirimbo
ye yise ‘Intsinzi’ yasusurukije ibirori n’ibitaramo bikomeye mu bihe
bitandukanye.
Yakunze
kwifashishwa cyane mu ntsinzi y’amatora ya Perezida Paul Kagame muri Manda
yagiye atsindira kuyobora igihugu. Yakorewe mu ngata n’indirimbo nka
“Turatashye inkotanyi ", “Tufungi Yoyo " iri mu giswahili n’izindi.

Mariya Yohana yakoze igitaramo gikomeye yise 'Inkera y'Abahizi Komeza Imihigo' yatuye Perezida Kagame

Mariya Yohana yavuze ko yakoze iki gitaramo yizihiza imyaka 40 mu muziki, ndetse ko yiteguye gukomeza gukoresha neza inganzo ye

Muri iki gitaramo cya Mariya Yohana, haririmbwe cyane indirimbo zigaruka ku gusingiza Inkotanyi, afasha abantu Kwizihiza Umunsi wo kwibohora mu buryo bwihariye

Mariya yashimye buri wese wamufashije gutegura no gushyira mu bikorwa iki gitaramo, yizeza gukomeza gutoza abakiri bato


Tonzi
yasusurukije abitabiriye mu ndirimbo zihimbaza Imana


Rumaga ari kumwe na Juno Kizigenza ku rubyiniro


Aline Gahongayire yasusurukije abitabiriye aririmba ‘Ndanyuzwe’


Christopher
yaririmbye mu buryo butunguranye abitabiriye iki gitaramo cya Mariya Yohana
Juno
Kizigenza yaririmbye ‘Mpa formula’ asusurutsa abari mu gitaramo
Christopher
yagaragaye mu buryo butunguranye aririmba ‘Ahabona’

Abari
bitabiriye igitaramo bishimiraga ibihangano bya Mariya Yohana bishingiye ku
mateka y’igihugu

Abanyamuziki
batandukanye bafatanyije na Mariya Yohana kuzamura inganzo y’umurage nyarwanda
Minisitiri
w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, na
Prof Dr Rwigamba Balinda washinze Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) n'Ishuri
rikuru rya ULK Polytechnic Institute (UPI)

Inararibonye
muri politiki y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye
z’u #Rwanda, Tito Rutaremara
Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars



Umuhanzi akaba n'Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanzi mu Rwanda, Intore Tuyisenge



Ibirori byari iby’umuco, umuziki, ubuvanganzo n’ishema ryo gukunda igihugu

Umusizi Rumaga aramukanya n'umwe mu bamugariye ku rugamba- Rumaga afatanyije na Marcel Ntazinda nibo bari 'MC' muri iki gitaramo




Rumaga ari kumwe n'Itsinda 'Ibyanzu' bakinnye umukino ushushanya uburyo abana bagiye babwira ababyeyi ko bagiye gutabarira Igihugu

Umuyobozi w'Ishuri rya Muzika rya Nyundo, Mighty Popo [Wambaye ingofero] yitabiriye iki gitaramo

Umunyarwenya akaba n'umunyamakuru, Rusine Patrick ari kumwe n'umugore we














ABAHANZI BO MU KIGANIRO GISHYA MU MUZIKI BATUNGUYE MARIYA YOHANA MU GITARAMO
INDIRIMBO 'INTSINZI' YANYUZE ABAYOBOZI MU NZEGO NKURU Z'IGIHUGU N'ABANDI
MARIYA YOHANA YAKOZE IGITARAMO GIKOMEYE YATUYE PEREZIDA PAUL KAGAME
Kanda HANO urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo "Inkera y'Abahizi Komeza Imihigo':
