Mariya Yohana yamuritse Album mu gitaramo cy’“Inkera y’Abahizi” yatuye Perezida Kagame (AMAFOTO+VIDEO)

Amakuru ku Rwanda - 04/07/2025 5:35 AM
Share:

Umwanditsi:

Mariya Yohana yamuritse Album mu gitaramo cy’“Inkera y’Abahizi” yatuye Perezida Kagame (AMAFOTO+VIDEO)

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 3 Nyakanga 2025, Intare Conference Arena yasusurukijwe n’Igitaramo cy’“Inkera y’Abahizi” cy’umuhanzikazi w’inararibonye Mariya Yohana, aho yamuritse Album ye nshya, anakorera igitaramo cy’imbaturamugabo cyahurije hamwe amatorero n’abahanzi bato yatoje.

Iki gitaramo cyari giherekejwe n’ubutumwa bukomeye bwo gushimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’Inkotanyi ku rugendo rwo kubohora igihugu, ndetse no gukomeza kuruhesha agaciro. Cyabaye mu gihe hazirikanwa imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye, ndetse Mariya Yohana yizihiza imyaka 40 amaze mu muziki n’imyaka 82 y’amavuko.

Yatuye igitaramo Perezida Kagame n’Inkotanyi

Ubwo yageraga ku rubyiniro, Mariya Yohana yavuze ko iki gitaramo cyari igisubizo cy’urukundo akunda Perezida Paul Kagame na FPR Inkotanyi, kuko ari bo “batumye u Rwanda ruba urwiza rufite amahoro.”

Yagize ati: “Iki gitaramo nagiteguye ngirango dushimire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame (…) Kumukunda si bya bindi bya I love you cyangwa Je t’aime, ni ukumufasha tukamwereka ko ibyo yakoze bitazasenywa.”

Yavuze ko nubwo amaze igihe adakora cyane mu muziki, yari ahugiye mu gutunganya Album ye nshya yise “Inkera y’Abahizi – Komeza Imihigo”, irimo indirimbo zishimira ubutwari bw’Inkotanyi n’izihimbwe ku isabukuru y’amavuko ya Perezida Kagame.

Igitaramo cyahuriyemo abahanzi, amatorero n’Inararibonye

Iki gitaramo cyari cyateguwe ku rwego rwo hejuru, cyitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo: Tito Rutaremara, Umuyobozi w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye; Gasamagera Wellars, Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi; Dr. Utumatwishima Jean Nepo Wellars, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Abahanzi; Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Abahanzi, n’abandi batandukanye.

Cyabaye n’umwanya wo kugaragaza impano z’amatorero n’abahanzi bato batojwe na Mariya Yohana, agaragaza umurage asiga mu muziki Nyarwanda.

Tonzi yasusurukije abitabiriye ahimbaza Imana

Tonzi yahawe umwanya muri iki gitaramo aho yaririmbye indirimbo ze zamamaye nka “Uhimbazwe” na “Humura”, ahamya ko ari ishema rikomeye ku muhanzi uhimbaza Imana guhabwa urubuga nk’urwo rwo gutanga ubutumwa bw’amahoro n’ishimwe. Yagize ati: “Imana ishimwe yaduhaye igihugu cyiza gifite umutekano, kandi kirimo abantu bayikunda.”

Ibyanzu byasize ubutumwa bukomeye

Itsinda ry’abasizi Ibyanzu ryatojwe n’umusizi Rumaga Junior ryagaragaye mu ndirimbo y’igisigo gisingiza ubutwari bw’umwana w’umukobwa wiyemeje gutabara igihugu.

Rumaga yavuze ko iri tsinda ryavutse binyuze muri gahunda ya ArtRwanda-Ubuhanzi ya Imbuto Foundation, ashimira Madamu Jeannette Kagame ku ruhare rwe mu guteza imbere impano z’urubyiruko.

Indahemuka zibukije ibyahise

Mariya Yohana yahaye umwanya bagenzi be babanye mu Itorero Indahemuka, baririmbana indirimbo z’ibihe byo hambere zirimo “Iyo manzi we” na “Amahoro tuyagezeho”. Ni igice cy’amarangamutima menshi n’inkumbuzi y’ibihe byiza byaranze umuco nyarwanda.

Abahanzi b’ibihe by’ubu batunguranye

Nubwo Bruce Melodie, Tom Close na Butera Knowless batabonetse nk’uko byari byitezwe, abitabiriye igitaramo basusurukijwe n’abahanzi barimo: Christopher waririmbye “Mi Casa”, “Iri joro” n’izindi; Juno Kizigenza waririmbye “Mpa Formula” na Aline Gahongayire waririmbye “Ndanyuzwe” n’izindi.

Mariya Yohana asoza ashimira urubyiruko

Asoza igitaramo, Mariya Yohana yasabye urubyiruko gukomera ku ndangagaciro zubaka igihugu, arusaba kutihugiraho no gukomeza kurinda ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.

Yagize ati: “Mwese muri Inkotanyi, uko mwaje hano niko mwanteye inkunga. Ndabakunda kuko mwese muri igisubizo cy’u Rwanda rw’ejo.” Yasoje agira ati: “Imana yamuduhaye (Perezida Kagame) yarakoze cyane. Mwarakoze namwe. Imana ibahe umugisha.”

Iyi album Mariya Yohana yamuritse yabaye iya kabiri ikurikira iya mbere yakoze yise ‘Intsinzi Intego ni Imwe’, yagiye hanze mu 2014.

Mariya Yohana afatwa nk’inararibonye mu ndirimbo z’umuco gakondo w’u Rwanda. Indirimbo ye yise ‘Intsinzi’ yasusurukije ibirori n’ibitaramo bikomeye mu bihe bitandukanye.

Yakunze kwifashishwa cyane mu ntsinzi y’amatora ya Perezida Paul Kagame muri Manda yagiye atsindira kuyobora igihugu. Yakorewe mu ngata n’indirimbo nka “Turatashye inkotanyi ", “Tufungi Yoyo " iri mu giswahili n’izindi.

Mariya Yohana yakoze igitaramo gikomeye yise 'Inkera y'Abahizi Komeza Imihigo' yatuye Perezida Kagame

Mariya Yohana yavuze ko yakoze iki gitaramo yizihiza imyaka 40 mu muziki, ndetse ko yiteguye gukomeza gukoresha neza inganzo ye

Muri iki gitaramo cya Mariya Yohana, haririmbwe cyane indirimbo zigaruka ku gusingiza Inkotanyi, afasha abantu Kwizihiza Umunsi wo kwibohora mu buryo bwihariye

Mariya yashimye buri wese wamufashije gutegura no gushyira mu bikorwa iki gitaramo, yizeza gukomeza gutoza abakiri bato 

Tonzi yasusurukije abitabiriye mu ndirimbo zihimbaza Imana

Rumaga ari kumwe na Juno Kizigenza ku rubyiniro

 

Aline Gahongayire yasusurukije abitabiriye aririmba ‘Ndanyuzwe’


Christopher yaririmbye mu buryo butunguranye abitabiriye iki gitaramo cya Mariya Yohana

 

Juno Kizigenza yaririmbye ‘Mpa formula’ asusurutsa abari mu gitaramo 

Christopher yagaragaye mu buryo butunguranye aririmba ‘Ahabona’

 

Abari bitabiriye igitaramo bishimiraga ibihangano bya Mariya Yohana bishingiye ku mateka y’igihugu

 

Abanyamuziki batandukanye bafatanyije na Mariya Yohana kuzamura inganzo y’umurage nyarwanda 

Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, na Prof Dr Rwigamba Balinda washinze Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) n'Ishuri rikuru rya ULK Polytechnic Institute (UPI) 


Inararibonye muri politiki y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u #Rwanda, Tito Rutaremara 

Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars


Mariya Yohana aramukanya na Tito Rutaremara witabiriye igitaramo cye


Mariya Yohana aramukanya n'umwe mu bamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, amushimira ubwitange bwe

Umuhanzi akaba n'Umuyobozi w'Urugaga rw'Abahanzi mu Rwanda, Intore Tuyisenge

Ibirori byari iby’umuco, umuziki, ubuvanganzo n’ishema ryo gukunda igihugu

Umusizi Rumaga aramukanya n'umwe mu bamugariye ku rugamba- Rumaga afatanyije na Marcel Ntazinda nibo bari 'MC' muri iki gitaramo

Rumaga ari kumwe n'Itsinda 'Ibyanzu' bakinnye umukino ushushanya uburyo abana bagiye babwira ababyeyi ko bagiye gutabarira Igihugu

Umuyobozi w'Ishuri rya Muzika rya Nyundo, Mighty Popo [Wambaye ingofero] yitabiriye iki gitaramo

Umunyarwenya akaba n'umunyamakuru, Rusine Patrick ari kumwe n'umugore we





ABAHANZI BO MU KIGANIRO GISHYA MU MUZIKI BATUNGUYE MARIYA YOHANA MU GITARAMO

INDIRIMBO 'INTSINZI' YANYUZE ABAYOBOZI MU NZEGO NKURU Z'IGIHUGU N'ABANDI

MARIYA YOHANA YAKOZE IGITARAMO GIKOMEYE YATUYE PEREZIDA PAUL KAGAME


Kanda HANO urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo "Inkera y'Abahizi Komeza Imihigo':



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...