Umukino watangiye Manchester United igerageza gusatira, aho Harry Maguire yateye umutwe umupira ugakubita umutambiko w’izamu, mu gihe Patrick Dorgu yahushije uburyo bwari bwabazwe bwo gutsinda igitego.
Gusa, Brentford yagaragaje itandukaniro mu buryo bwo gukoresha amahirwe ibona imbere y’izamu. Callum Wilson yatsinze ibitego bibiri mu gice cya mbere, bituma Manchester United ijya kuruhuka itsinzwe ibitego 2-0.
Igitego cya mbere cyaturutse ku mupira Amad Diallo yatakaje, Brentford ikawubyaza umusaruro. Ku gitego cya kabiri, umunyezamu Senne Lammens yananiwe gufata umupira Wilson yateye, unyura hagati y’intoki ze ukajya mu izamu.
Mu gice cya kabiri, Manchester United ntiyigeze ibona uko yisubiraho, ahubwo yakomeje kugaragaza intege nke mu bwugarizi no kubura icyizere.
Leny Yoro, wari wahawe ikarita itukura mu mukino ikipe ye iheruka gukina na Liverpool ariko icyemezo kikaza gukurwaho, yagize amahirwe yo kudateza penaliti ubwo Kevin Schade yamucikaga yerekeza ku izamu.
Schade yongeye kubona ubundi buryo bwiza bwo gutsinda igitego nyuma y’iminota mike, ariko umupira ntiwajya mu izamu. Brentford yakomeje gusatira no kubona uburyo bwinshi imbere y’izamu.
Kristoffer Ajer yatsinze igitego cya gatatu ku mupira wavuye muri koruneri, mbere y’uko Kevin Schade atsinda icya kane, azamura umupira awurenza umunyezamu Senne Lammens wari wavuye mu izamu.
Iyi ntsinzwi isize Manchester United yanditse amateka mabi yo gutsindwa imikino ibiri ya shampiyona ikurikirana, buri umwe irushwa nibura ibitego bine dore ko bitari byarigeze biyibaho kuva ku munsi wa Noheli mu 1963.
Ibi byatumye ikomeza kuba mu makipe ari mu murongo utukura ushobora kuyamanura mu cyiciro cya kabiri, ndetse ishobora no kurangiza icyumweru iri ku mwanya wa nyuma.




Manchester United ikomeje kwandika amateka mabi
