Ibi yabigarutseho ubwo yamurikaga igitabo yanditse yise Muraho, Nitwa Kagarara , agaragaza ko atari igikorwa cyo kumenyekanisha amateka ye gusa, ahubwo ko ari n'umwanya wo kugeza ku bandi ubutumwa bw'uko kugira ubumuga bitavuze ko umuntu adashoboye.
Mu ijambo rye, Kagarara yavuze ko uyu munsi wihariye mu buzima bwe, ubwo yari ahagaze imbere y'abantu atagamije kumurika igitabo gusa, ahubwo ashaka no gusangiza abandi ubutumwa bukomeye bw'ubuzima bwe.
Yagize ati: “Uyu munsi ni umunsi wihariye mu buzima bwanjye. Ntabwo mpagaze hano kugira ngo murike igitabo gusa, ahubwo mpagaze hano kugira ngo ntange ubutumwa bw'uko kugira ubumuga atari ukubura ubushobozi.”
Yakomeje avuga ko abantu benshi bashobora kuba bamuzi nk'umuntu ukora amashusho n'ibindi bikorwa ku mbuga nkoranyambaga, bikamufasha kugera ku bantu benshi hirya no hino ku Isi, ariko ko inyuma y'ibyo hari amateka akomeye atari buri wese uyazi.
Yasobanuye ko yavutse afite ubumuga, kandi ko gukura kwe bitamworoheye, kuko aho yajyaga yahuraga n'abamurebaga mu buryo butandukanye n'uko bareba abandi, bamwe bakamuseka, abandi bakamutuka, bigatuma yumva ko adafite umwanya mu bandi.
Ati: “Hari abantu bangendagaho, bakansuzugura, bakanseka ndetse bakantuka. Buhoro buhoro, amagambo bambwiraga yatangiye guhindura uko niyumvaga. Hari igihe nacitse intege cyane, ndeka ishuri, ntakaza icyizere, ntangira kwibaza nti: ‘Nakora iki? Ndajya he? Ejo hazaza hanjye hazaba hameze gute?’”
Yavuze ko nyuma y'igihe yaje gufata umwanya wo gutekereza ku buzima bwe, yiyemeza kudakomeza guheranwa n'ibyamubayeho. Nubwo atashoboraga guhindura ubumuga afite, yashoboraga guhitamo uko azabubamo.
Ati: “Nafashe icyemezo cy'uko ntakomeza kumara ubuzima bwanjye niyumvisha ko ndi uwo kubabarirwa. Nahisemo kurwana ku buzima bwanjye no kongera gusubira ku ishuri.”
Kagarara yavuze ko agarutse ku ishuri atagarutse agamije kwiga gusa, ahubwo yari yiyemeje kwereka abandi ndetse na we ubwe ko ashoboye. Yatangiye gutsinda neza, aza no gutsinda ibizamini bya Leta ku manota meza.
Kuri ubu, akomeje amasomo ya kaminuza mu bijyanye n'ikoranabuhanga (Information Technology), urugendo avuga ko rwamwigishije ko rimwe na rimwe imbogamizi ikomeye umuntu ahura na yo atari ubumuga afite, ahubwo ari uko ashobora gutangira kwemera ibyo abandi bamubwira ku bushobozi bwe.
Yavuze ko inkuru ye atari iy'umwihariko, kuko hari abandi bana benshi bafite ubumuga bahura n'ibibazo nk'ibyo yanyuzemo, birimo gutukwa, guhezwa no kubuzwa amahirwe yo kwiga cyangwa kugera ku nzozi zabo.
Yagize ati: “Hari abana bafite ubumuga batukwa, abandi bakirukanwa mu mashuri, hakaba n'abigishwa mu buryo butuma bumva ko badashobora kugera ku nzozi zabo.”
Yasobanuye ko ibyo ari byo byatumye atangira gukoresha imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo guharanira ko abantu bafite ubumuga bahabwa agaciro, bakizera ubushobozi bwabo kandi bakagira uruhare mu iterambere ry'igihugu.
Yashimangiye ko umuntu ufite ubumuga ashobora kugera ku nzozi ze, gutanga umusanzu mu kubaka igihugu no kugira uruhare mu iterambere ry'umuryango nyarwanda, kimwe n'abandi bose.
Yasabye ababyeyi kudahisha abana bafite ubumuga
Kagarara yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu guha agaciro abantu bafite ubumuga, hakiri imbogamizi nyinshi, zirimo kutumvwa neza, kubura amahirwe no kutabona ubufasha bukwiye.
Yagaragaje ko impinduka zikwiye guhera mu bana bato, bakigishwa ko umuntu ufite ubumuga atari uwo gusekwa, gutukwa cyangwa guhezwa, ahubwo ko na we afite inzozi, impano n'ubushobozi.
Yagize ati: “Tugomba kwigisha abana bacu ko umuntu ufite ubumuga atari uwo gusekwa cyangwa gutukwa. Na bo bafite inzozi, impano n'ubushobozi. Rimwe na rimwe, icyo umuntu ufite ubumuga aba akeneye ni umuntu umutera ingabo mu bitugu.”
Yagize inama ababyeyi bafite abana bafite ubumuga yo kutabahisha cyangwa ngo bababuze kujya mu bandi, ahubwo bakabafasha kujya ku ishuri, kubaka inzozi zabo no kubona amahirwe yo kwerekana ibyo bashoboye.
Ati: “Babyeyi mufite abana bafite ubumuga, ntimukabahishe. Mubareke bajye mu bandi, bajye ku ishuri, bagire inzozi kandi mubafashe kubona amahirwe yo kuzigeraho.”
Yatanze urugero rw'uko nyina yigeze kumubwira ko agomba kugira umutima wa gisirikare, kugira ngo azabashe guhangana n'ibigeragezo azahura na byo mu buzima.
Yavuze ko atagize amahirwe yo gukurana n'ababyeyi be bombi, kuko bose bitabye Imana akiri muto, ariko ko amagambo nyina yamubwiye yamubereye isomo rikomeye ryamufashije gukomera no guhangana n'imbogamizi.
Yagize ati: “Mama yigeze kumbwira ngo ngire umutima wa gisirikare, kuko hari aho nzagera nkawukenera.”
Yasabye ababyeyi kuba hafi y'abana babo bafite ubumuga, bakabatera imbaraga kandi bakabafasha kwizera ko bashobora gukora neza ibyo abandi bakora, igihe bahawe ubufasha n'amahirwe bikwiye.
Igitabo cye kigamije guhindura imyumvire ku bafite ubumuga
Agaruka ku gitabo yamuritse, Kagarara yavuze ko atagifata nk'igitabo kivuga ku buzima bwe gusa, ahubwo ko ari ubutumwa agenera ab'iki gihe n'igisekuru kizakuricyira, bibibutsa ko imimerere umuntu yavukiyemo cyangwa ibibazo ahura na byo bitagomba kumugenera ejo hazaza.
Yavuze ko yifuza ko igitabo cye kigera ku bana benshi bashoboka, cyane cyane abo mu mashuri yo mu Rwanda no muri Afurika, ndetse kikazagera no ku bana bo mu bindi bice by'Isi.
Ati: “Iki si igitabo kivuga kuri njye gusa. Ni ubutumwa bugenewe ab'ikigihe nigisekuru cyizaza, bibibutsa ko imimerere barimo itagomba kugena ejo hazaza habo. Kandi ko rimwe na rimwe umuntu sosiyete ipfobya ashobora kuzaba umuntu ufasha abandi bantu benshi kubona icyizere.”
Yavuze ko kugira ngo agere kuri iyo ntego akeneye ubufatanye bw'amashuri, imiryango, ibigo, ibigo by'ubucuruzi n'abantu ku giti cyabo bemera ko guhindura uburyo abana bigishwa no kubarera bishobora guhindura ejo hazaza.
Yagize ati: “Ntimunyemerere kubikora jyenyine. Nkeneye abafatanyabikorwa bemera ko guhindura uburyo twigisha abana bishobora guhindura ejo hazaza. Nimudufashe kugeza iki gitabo mu biganza by'abana no kugeza ubu butumwa kure y'u Rwanda, kugira ngo turere ab'igihe kizaza basobanukiwe ko kugira ubumuga atari ukubura ubushobozi.”
Kagarara asoza agaragaza ko urugendo rwo guhindura imyumvire ku bantu bafite ubumuga rukiri rurerure, ariko ko yizeye ko ubufatanye bw'ababyeyi, amashuri, inzego zitandukanye n'abaturage bushobora gutuma abana bose, baba bafite ubumuga cyangwa batabufite, bahabwa amahirwe angana yo kwiga, gukura no kugera ku nzozi zabo.




Mama yansabye kugira umutima nk’uw’umusirikare – Kagarara yabigarutseho ubwo yamurikaga igitabo cye
