Mama wa Bruce Melody yitabye Imana

- 14/09/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Mama wa Bruce Melody yitabye Imana

Umubyeyi w’umuhanzi mu njyana ya RnB Bruce Melody, yitabye Imana kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 14 Nzeli 2012 ahagana saa Kumi n’imwe n’igice z’umugoroba.

bruce

Bruce Melody

Kanda hano wumve indirimbo za Bruce Melody

Uyu mubyeyi yitabye Imana azize urupfu rutunguranye nk’uko byatangajwe na Bruce Melody. Aha akaba yagize ati: “Mama yitabye Imana, yatangiye ataka umutwe, yavugaga ko umutwe uremereye, niko kumujyana kwa muganga ahita yitaba Imana”.

Uyu mubyeyi akaba aguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Mama wa Bruce Melody, yitabye Imana yari afite imyaka 46, Bruce Melody akaba ari umwana wa 2 mu bana 4 uyu mubyeyi asize ari imfubyi burundu dore ko se ubabyara yitabye Imana ubwo Bruce yari afite imyaka 6 y’amavuko.

Kugeza ubu, ntiharatangazwa igihe cyo gushyingura uyu mubyeyi.

Imana imwakire mu bayo.

Reba Indirimbo Telefoni ya Bruce Melody:


Jean Paul IBAMBE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...