Mali yatsinze u Rwanda ihita ikatishiriza i Kigali itike ya AFCON 2027

Imikino - 2026-11-17 23:30
Sangiza:

Umwanditsi:

Mali yatsinze u Rwanda ihita ikatishiriza i Kigali itike ya AFCON 2027

Mu mukino wo gushaka itike y'Igikombe cya Afrika cya 2027 wakinwe kuri uyu wa Kabiri, u Rwanda rwatsindiwe mu rugo na Mali ibitego 2-0.

Igice cya mbere cyatangiye amakipe yombi agerageza gusoma umukino no kugenzura amayeri ya buri ruhande.

Mali ni yo yatangiye isatira cyane izamu ry'Amavubi mu minota ya mbere, ariko ba myugariro b'u Rwanda bari maso.

Ku munota wa 29, Mali yabonye igitego cya mbere ku mupira w'umuterekano (coup franc), waje gusongwa n'umutwe na Modibo Sagnan.

Nyuma y'igihe gito, Mali yongeye guhusha uburyo bwari bwabazwe ubwo umuzamu Ntwali Fiacre yatakazaga umupira mu rubuga rw'amahina.

Icyakora, Kavita yatabaye akuramo ishoti ryari ritewe neza na Maddy Sinayoko.

Igice cya mbere cyarangiye Mali iyoboye n'igitego 1-0. Nubwo mu minota ya nyuma y'igice cya mbere Amavubi yagerageje kwihagararaho ashaka uburyo bwo kwishyura, byayagoye kubona inzira inyura kuri ba myugariro ba Mali bari bahagaze neza.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rw'Amavubi. Ku munota wa 46, Mugisha Gilbert yasimbuwe na Biramahire Abeddy.

Ku ruhande rwa Mali, Nene Dorgeles yasimbuwe na Mohamadou Kante, mu gihe Amadou Haidara na we yavuyemo hinjiramo Gaoussou Kyassou Diarra.

Amavubi yagarutse mu kibuga yataka ashaka uburyo bwo kwishyura igitego yari yatsinzwe mu gice cya mbere. Jack Leroy Mickels yabonye uburyo bwo gutsinda, ariko ishoti rye rica hejuru gato y'izamu.

Mali na yo yakomeje gukora impinduka, aho Lassine Sinayoko yasimbuwe na Mamadou Doumbia.

Ku munota wa 88, Gaoussou Kyassou Diarra wari winjiye asimbuye yatsindiye Mali igitego cya kabiri, gishimangira intsinzi yayo y'ibitego 2-0.

Iyi ntsinzi yahesheje Mali itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika cy'Ibihugu cya 2027 (AFCON 2027), ikomeza no kuyobora itsinda K.

U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri mu gihe Cape Verde iri ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsindirwa muri Liberia ibitego 2-0.

Liberia na Cape Verde ziranganya amanota atatu.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...