MAGA ya Trump mu ihurizo rikomeye

Hanze - 2026-11-07 14:13
Sangiza:

Umwanditsi:

MAGA ya Trump mu ihurizo rikomeye

Ishyaka ry'Aba-Repubulikani muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika riri mu bihe bikomeye nyuma yo gutsindwa bikomeye mu matora yo hagati mu gihembwe (Midterm Elections) yabaye ku wa 3 Ugushyingo 2026, aho Ishyaka ry'Aba-Demokarate ryegukanye ubwiganze mu mitwe yombi igize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

Uku gutsindwa byafashwe nk'ikimenyetso cy'uko icyizere bamwe mu Banyamerika bari bafitiye Perezida Donald Trump n'ihuriro rya politiki rizwi nka MAGA cyagabanutse. MAGA ni impine y'amagambo "Make America Great Again", akaba ari intero ya politiki Trump yakoresheje mu kwiyamamaza no kongera umubare w’abamushyigikiye.

Ibyavuye muri aya matora byahinduye isura ya politiki ya Amerika, kuko Aba-Demokarate batsinze no mu duce twari tuzwiho gushyigikira Aba-Repubulikani, harimo Texas na Amajyepfo ya Carolina.


Muri Texas, James Talarico yatsinze Ken Paxton ku mwanya wa Sena, aba uwa mbere mu ishyaka ry'Aba-Demokarate wegukanye uwo mwanya muri iyo Leta kuva mu 1988. Iyi ntsinzi yabaye imwe mu zagaragaje impinduka zikomeye mu matora yo muri 2026.

Abasesenguzi ba politiki bavuga ko gutsindwa kw'Aba-Repubulikani kwatewe ahanini n'ibibazo by'ubukungu, izamuka ry'ibiciro, intambara ya Iran n'ibyo abatora babona nk'amasezerano Trump atigeze asohoza.

Mu mwaka wa 2024, bamwe mu batoye Trump bari biteze ko ubuyobozi bwe buzagabanya ibiciro by'ibicuruzwa n'ibikomoka kuri peteroli, bukarinda Amerika kwinjira mu ntambara z'amahanga kandi bugakemura ibibazo by'imibereho y'abaturage.

Icyakora, mu gihe cy'imyaka ibiri yakurikiyeho, bamwe muri bo bagaragaje ko batanyuzwe n'ibyagezweho, cyane cyane ku bijyanye n'ubuzima buhenze, ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli n'intambara ya Iran.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru the Guardian, Frank Luntz, umuhanga mu bushakashatsi ku bitekerezo by'abaturage n'ingamba zo kwiyamamaza, yavuze ko ibibazo by'ubushobozi bwo kugura ibikenerwa by'ibanze byagize ingaruka zikomeye ku batoye Trump muri 2024, ariko bakaza guhindura icyerekezo mu matora yo muri 2026.

Yasobanuye ko benshi muri bo ari abantu babeshwaho n'amafaranga bahembwa, ku buryo izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa n'ibikomoka kuri peteroli ribagiraho ingaruka zikomeye.


Patrick Gaspard wahoze mu bakozi bo mu biro bya Perezida Barack Obama, na we yavuze ko Trump atubahirije amasezerano menshi yari yarahaye Abanyamerika, harimo kugabanya imisoro ku bicuruzwa bituruka hanze, kwirinda intambara n’ibihugu by'amahanga no kurwanya ruswa.

Yongeyeho ko politiki zirebana n'abimukira n'ibindi byemezo bya Leta byatumye bamwe mu bari bashyigikiye Trump batangira kwitandukanya na we.

Gutsindwa bishobora guhindura ejo hazaza h'Ishyaka ry'Aba-Repubulikani

Uku gutsindwa kwatumye bamwe mu banyapolitiki b'iri shyaka batangira gutekereza ku buryo bashobora kwitandukanya na Trump, cyane cyane mu gihe bitegura amatora ya Perezida ateganyijwe muri 2028.

Patrick Gaspard yavuze ko uko icyizere abaturage bafitiye Trump kigabanuka, ari na ko abanyapolitiki b'AbaRepubulikani bashobora kubona umwanya wo gufata ibyemezo bitandukanye n'ibye, aho gukomeza kumushyigikira mu buryo budasubirwaho.

Mu bashobora guhatanira kuzasimbura Trump mu matora ya 2028 harimo Visi Perezida JD Vance, Guverineri wa Florida Ron DeSantis, Umunyamabanga wa Leta Marco Rubio, Nikki Haley wahoze ahagarariye Amerika mu Muryango w'Abibumbye, ndetse na Glenn Youngkin wahoze ayobora Leta ya Virginia.


Gusa, JD Vance ashobora guhura n'imbogamizi kubera ko yagiye agaragaza ko ashyigikiye Trump, ku buryo bizamusaba kwerekana icyerekezo gishya atitandukanyije burundu n'abashyigikiye MAGA.

Nubwo bamwe mu basesenguzi babona ko ihuriro rya MAGA riri mu ihurizo rikomeye, ntibavuga ko rigiye kugwa burundu. Ahubwo bavuga ko rishobora guhindura imikorere n'uburyo rishyira imbere inyungu z'abanyapolitiki barishyigikiye.

Nubwo Aba-Demokarate batsinze aya matora, abasesenguzi bavuga ko bafite umukoro wo guhindura uburakari bw'abaturage bari barambiwe ubuyobozi bwa Trump, bagakora ibikorwa bifatika byo guteza imbere igihugu.

Iri tsinda ryabonye amahirwe yo kugaragaza abayobozi bashya bafite icyerekezo, barimo James Talarico wo muri Texas, Jon Ossoff wo muri Georgia na Abdul El-Sayed watsinze amatora ya Sena muri Michigan.

Donald Trump na we ntiyigeze agaragaza ko gutsindwa kw'ishyaka rye ari iherezo ry'imbaraga ze muri politiki. Icyakora, gutsindwa byashyize igitutu ku buyobozi bwe, binongera ibibazo ku hazaza h'ihuriro rya MAGA n'uzaba umukandida w'Aba-Repubulikani mu matora ya Perezida ya 2028.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...