M.
Iréné yavuze ko iki kibazo cyabaye mu mezi ashize, ubwo yahamagarwaga na RIB
kugira ngo atange ibisobanuro ku kirego yari yarezwemo na Idrissa.
Yabigarutseho
mu kiganiro kirambuye yatanze, agaragaza uko yamenye iby’iki kirego, uko
yitabye RIB ndetse n’ibyo yasobanuye ku ruhare rwe mu mibanire ya Idrissa na
Vestine.
Amakuru
yatanzwe avuga ko Idrissa yagejeje ikirego kuri RIB muri Gashyantare 2026,
nyuma yongera kugitanga muri Werurwe, ndetse no muri Gicurasi 2026, ari nabwo
M. Iréné yitabaga RIB kugira ngo asobanure uruhare rwe muri iki kibazo.
M.
Iréné yavuze ko mu byo yaregwaga harimo kuba yaragize uruhare mu ‘gucuruza’
Ishimwe Vestine, gusa avuga ko atumva impamvu yashinjwa icyo kintu kandi nta
mafaranga yigeze ahabwa na Idrissa.
Yavuze
ko ubwo yahamagarwaga na RIB, yagiye gutanga ibisobanuro ari kumwe
n’umunyamategeko we.
M.
Iréné yavuze ko mu gihe yaganiraga n’umugenzacyaha wa RIB, yasabye ko ikibazo
cyasuzumwa hashingiwe ku muntu bivugwa ko yaba yaracurujwe, ari we Ishimwe
Vestine.
Yasobanuye
ko yabajije niba koko yaba yaracuruje Vestine, avuga ko niba ari byo
yashinjwaga, Vestine ubwe yari kubazwa ibijyanye n’umubano we n’uwari wamureze.
Ati:
“Nabwiye umugenzacyaha nti ‘uri umukozi wa RIB, ariko uri umuntu nkanjye,
tuvugane imbona nkubone. Iri ni ishami rishinzwe gukurikirana abantu bacuruza
abandi, nacuruje nde?’ Uwo muvuga ko nacuruje ni umuntu w’imyaka y’ubukure. Nimero
ye ng’iyi, mumuhamagare, bahamagara Vestine aritaba abasobanurira impamvu
yagumye muri Canada, RIB arayisobanuriye...”
M.
Iréné yavuze ko nyuma yaho Vestine yahamagawe, aritaba ndetse atanga
ibisobanuro ku mpamvu yari akomeje kuba muri Canada.
Ikindi
kintu M. Iréné yashimangiye ni uko nta mafaranga yigeze ahabwa na Idrissa
kugira ngo amuhuze na Vestine cyangwa ngo agire uruhare mu kuba uyu mugore byakwitwa
ko ‘yacurujwe’.
Yavuze
ko Idrissa aramutse afite ibimenyetso by’uko hari amafaranga yamuhaye,
yayagaragaza kugira ngo ikibazo gikurikiranwe hakurikijwe amategeko.
Ati:
“Uwo mugabo mwavuze ko hari amafaranga menshi yampaye, nabishobora binyuze mu
buryo bwose azashobora, azanyereke ikimenyetso kimwe cy’uko yanyoherereje
amafaranga, haba ku muziki cyangwa se ikindi cyose.”
Yakomeje
asaba ko niba koko yarahawe amafaranga agamije kugira uruhare mu bikorwa
Idrissa amushinja, hagaragazwa ibimenyetso byabyo.
Ati:
“Avuga ati ‘wowe Iréné naguhaye amafaranga ngamije kugira ngo ugurishe umwana
wawe.’ Nubwo ntashobora kuyakira, icyo kizamfate n’amategeko akore ibyo agomba
gukora.”
M.
Iréné yavuze ko kuba yarahamagawe na RIB bitavuze ko ibyashinjwaga byamaze
kwemezwa, ahubwo ko yitabye kugira ngo atange ibisobanuro ku kirego cyari
cyatanzwe.
Yasabye
kandi abantu bamwibasira kubera iki kibazo kumuha agahenge, avuga ko yiteguye
gukurikiza inzira z’amategeko no gusubiza ibibazo byose birebana n’ibyo aregwa.
Iki
kibazo kibaye mu gihe umubano wa Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo ukomeje
kuvugisha benshi, cyane cyane nyuma y’uko bombi bagiye batanga ibitekerezo
bitandukanye ku bibazo birebana n’umwana wabo n’imibanire yabo ndetse mbere yaho Vestine Ishimwe akaba yarasabye gatanya ya burundu.

Murindahabi
Iréné uzwi nka M. Iréné yahishuye ko Idrissa yamureze muri RIB amushinja
gucuruza Ishimwe Vestine

KANDA HANO UREBE IBIKUBIYE MU IBARUWA YASHYIZWE HANZE NA ISHIMWE VESTINE
