M. Iréné yarezwe muri RIB ashinjwa gucuruza Ishimwe Vestine

Imyidagaduro - 21/09/2026 7:50 AM
Share:

Umwanditsi:

M. Iréné yarezwe muri RIB ashinjwa gucuruza Ishimwe Vestine

Murindahabi Iréné uzwi nka M. Iréné, yavuze ko yigeze kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo kuregwa n’umugabo wa Ishimwe Vestine, Idrissa Ouedraogo, amushinja kugira uruhare mu ‘gucuruza’ uyu mugore.


M. Iréné yavuze ko iki kibazo cyabaye mu mezi ashize, ubwo yahamagarwaga na RIB kugira ngo atange ibisobanuro ku kirego yari yarezwemo na Idrissa.

Yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yatanze, agaragaza uko yamenye iby’iki kirego, uko yitabye RIB ndetse n’ibyo yasobanuye ku ruhare rwe mu mibanire ya Idrissa na Vestine.

Amakuru yatanzwe avuga ko Idrissa yagejeje ikirego kuri RIB muri Gashyantare 2026, nyuma yongera kugitanga muri Werurwe, ndetse no muri Gicurasi 2026, ari nabwo M. Iréné yitabaga RIB kugira ngo asobanure uruhare rwe muri iki kibazo.

M. Iréné yavuze ko mu byo yaregwaga harimo kuba yaragize uruhare mu ‘gucuruza’ Ishimwe Vestine, gusa avuga ko atumva impamvu yashinjwa icyo kintu kandi nta mafaranga yigeze ahabwa na Idrissa.

Yavuze ko ubwo yahamagarwaga na RIB, yagiye gutanga ibisobanuro ari kumwe n’umunyamategeko we. Ati: “Nta kimenyetso na kimwe uyu mugabo [Idrissa] afite yagiye kundega muri RIB. Ibi mbifitiye ibimenyetso, kuko RIB yarampamagaye. Naritabye, bambwiye ko narezwe muri RIB ku ishami rishinzwe gukurikirana abantu bacuruza abandi, naritabye...”

M. Iréné yavuze ko mu gihe yaganiraga n’umugenzacyaha wa RIB, yasabye ko ikibazo cyasuzumwa hashingiwe ku muntu bivugwa ko yaba yaracurujwe, ari we Ishimwe Vestine.

Yasobanuye ko yabajije niba koko yaba yaracuruje Vestine, avuga ko niba ari byo yashinjwaga, Vestine ubwe yari kubazwa ibijyanye n’umubano we n’uwari wamureze.

Ati: “Nabwiye umugenzacyaha nti ‘uri umukozi wa RIB, ariko uri umuntu nkanjye, tuvugane imbona nkubone. Iri ni ishami rishinzwe gukurikirana abantu bacuruza abandi, nacuruje nde?’ Uwo muvuga ko nacuruje ni umuntu w’imyaka y’ubukure. Nimero ye ng’iyi, mumuhamagare, bahamagara Vestine aritaba abasobanurira impamvu yagumye muri Canada, RIB arayisobanuriye...”

M. Iréné yavuze ko nyuma yaho Vestine yahamagawe, aritaba ndetse atanga ibisobanuro ku mpamvu yari akomeje kuba muri Canada. Yavuze ko ibyo Vestine yasobanuye byagejejwe kuri RIB, bityo we akumva ko ibyo yashinjwaga bitari bifite ishingiro.

Ikindi kintu M. Iréné yashimangiye ni uko nta mafaranga yigeze ahabwa na Idrissa kugira ngo amuhuze na Vestine cyangwa ngo agire uruhare mu kuba uyu mugore byakwitwa ko ‘yacurujwe’.

Yavuze ko Idrissa aramutse afite ibimenyetso by’uko hari amafaranga yamuhaye, yayagaragaza kugira ngo ikibazo gikurikiranwe hakurikijwe amategeko.

Ati: “Uwo mugabo mwavuze ko hari amafaranga menshi yampaye, nabishobora binyuze mu buryo bwose azashobora, azanyereke ikimenyetso kimwe cy’uko yanyoherereje amafaranga, haba ku muziki cyangwa se ikindi cyose.”

Yakomeje asaba ko niba koko yarahawe amafaranga agamije kugira uruhare mu bikorwa Idrissa amushinja, hagaragazwa ibimenyetso byabyo.

Ati: “Avuga ati ‘wowe Iréné naguhaye amafaranga ngamije kugira ngo ugurishe umwana wawe.’ Nubwo ntashobora kuyakira, icyo kizamfate n’amategeko akore ibyo agomba gukora.”

M. Iréné yavuze ko kuba yarahamagawe na RIB bitavuze ko ibyashinjwaga byamaze kwemezwa, ahubwo ko yitabye kugira ngo atange ibisobanuro ku kirego cyari cyatanzwe.

Yasabye kandi abantu bamwibasira kubera iki kibazo kumuha agahenge, avuga ko yiteguye gukurikiza inzira z’amategeko no gusubiza ibibazo byose birebana n’ibyo aregwa.

Iki kibazo kibaye mu gihe umubano wa Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo ukomeje kuvugisha benshi, cyane cyane nyuma y’uko bombi bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye ku bibazo birebana n’umwana wabo n’imibanire yabo ndetse mbere yaho Vestine Ishimwe akaba yarasabye gatanya ya burundu.

 

Murindahabi Iréné uzwi nka M. Iréné yahishuye ko Idrissa yamureze muri RIB amushinja gucuruza Ishimwe Vestine

Ishimwe Vestine yasobanuriye RIB impamvu yahisemo kuguma muri Canada, akaba kure y’umugabo we Idrissa

KANDA HANO UREBE IBIKUBIYE MU IBARUWA YASHYIZWE HANZE NA ISHIMWE VESTINE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...