Uyu
musore ni umwe mu rubyiruko ruri kwigaragaza mu myidagaduro nyarwanda mu buryo
butandukanye; ni umukinnyi wa filime, umunyamakuru, umushyushyarugamba,
umwanditsi w'ibitabo n’umuhanzi.
Ari
mu magana y’abanyeshuri basoje amasomo yabo muri East African University Rwanda
kuri uyu wa Gatanu, tariki 31 Ukwakira 2025.
Lyvine yakuze afite inzozi zo
kuba ijwi ry’abatagira kivugira. Yatangiye urugendo rwe mu itangazamakuru akiri
mu mashuri yisumbuye, ubwo yatorerwaga kuyobora Radio y’ishuri yigagaho,
akayihindurira izina akayita “Radio Inyenyeri”.
Uwo
munsi akaba ari wo watangiye kuzamura inzozi ze, kuko mu myaka yakurikiyeho
yakomeje gukora ibiganiro by’ubumenyi n’imyidagaduro, byamutegurira kuba uwo
ari we uyu munsi.
Mu
buzima bwe bw’amasomo, Lyvine yakomeje kugaragaza ubwitange n’umurava. Mu gihe
abandi barebaga itangazamakuru nk’uburyo bwo kumenyekana, we yarirebaga
nk’igikoresho cy’iterambere.
Yibanze
cyane ku masomo ajyanye no gukora ibiganiro bifite ireme, gukora ubushakashatsi
no gukoresha umwuga we mu guhindura imibereho y’abantu.
Uretse
kuba umunyamakuru, Lyvine azwi cyane nk’umukinnyi wa filime. Yagaragaye
muri filime zitandukanye zigaruka ku buzima bw’abanyarwanda, zirimo “Inkingi
y’Igihuru” ya Antoinette wamamaye nka Intare y’Ingore, “Mukuru Wanjye”, na
“Mwarimu Series”, zimwe mu zatumye izina rye rirushaho kumenyekana.
Ntibyarangiriye
aho, kuko yinjiye no mu muziki asohora indirimbo yitwa “Menyesha” yakozwe na
Producer Knox Beat muri 'studio' Ibisumizi.
Kuri ubu ategura ibitaramo by’urubyiruko,
akaba n’umushyushyarugamba ushyira imbaraga mu bikorwa bigamije guteza imbere
umuco n’ubuhanzi.
Lyvine
kandi yagiye akorana na Radio Rwanda binyuze mu kiganiro “Vacance Vibes”,
gihuza urubyiruko mu biganiro by’ubumenyi n’imyidagaduro.
Ku
mbuga nkoranyambaga nka Instagram, Facebook na X (Twitter), Lyvine yubatse izina rishingiye ku butumwa bwubaka.
Aho
abandi basakaza inkuru z’ubuzima bwabo bwa buri munsi, we asangiza abantu
amagambo yerekana ko gukora cyane, kugira ikizere n’ukwizera Imana ari byo
bituma umuntu agera kure.
Uko
bukeye uko bwije, ubutumwa bwe bwagiye bukundwa n’abamukurikira, cyane cyane
urubyiruko ruhangayikishijwe n’ejo hazaza.
Lyvine
yabwiye InyaRwanda ko impamyabumenyi ye atayifata nk’impera, ahubwo
nk’intangiriro y’urugendo rushya rwo gukorera abaturage no kubabera ijwi.
Yagize ati “Iyi si iherezo, ahubwo ni intangiriro y’urugendo rwo gukorera abaturage no
kubabera ijwi. Nize byinshi kandi ndashimira abarimu, inshuti n’umuryango
wanjye banyumvanye urukundo n’inkunga.”
Avuga ko kuba yasoje Kaminuza ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo kubaka itangazamakuru rishingiye ku ndangagaciro. Ni urugero rwiza rw’urubyiruko rugaragaza ko impano, uburezi n’umurava bishobora gufatanya mu kubaka igihugu.

Lyvine yasoje amasomo ye muri Kaminuza ya East African University Rwanda, ahabwa impamyabumenyi mu Itangazamakuru

Lyvine yambaye ‘toge’ y’abasoje amasomo, yishimira intambwe nshya mu rugendo rwe rw’ubuzima n’umwuga

Umunsi udasanzwe ku rugendo rw’inzozi! Lyvine agaragara yambaye umwambaro w’abasoje Kaminuza, ashimira Imana n’abamuherekeje muri uru rugendo rw’amasomo

Mu mwambaro w’abasoje, Lyvine yerekana ko uburezi ari ishingiro ry’iterambere n’inzira yo kugera ku nzozi

Lyvine yavuze ko muri iki gihe ari gukora ku mushinga wa filime izatambuka kuri ‘Gihozo Tv Show'
