Uyu mukinnyi w’imyaka 21
yagize imvune ku munota wa 40 w’umukino, ubwo yashakaga kugenzura umupira, yahise
iryama hasi nta wundi mukinnyi umukoze. Ako kanya yahise afata ivi ry’iburyo,
bigaragaza ko yari afite ububabare bukomeye.
Nyuma y’amasego make,
hahise hifashishwa ingobyi kugira ngo akurwe mu kibuga. Doué yavuye mu kibuga
arira, mu gihe igice cya mbere cyongereweho iminota umunani.
Ibi byabaye nyuma
y’iminota mike gusa uyu Mufaransa afashije PSG kubona igitego cya kabiri muri
uyu mukino.
Mu kiganiro
n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Luis Enrique yavuze ko hakiri kare kumenya
neza uburemere bw’imvune y’uyu mukinnyi, ariko ko ibimenyetso by’ibanze
bidatanga icyizere.
Yagize ati: “Tugomba
gutegereza kugeza ejo kugira ngo tumenye neza, ariko ni imvune ikomeye.
Arababaye kandi afite impungenge. Azagaruka arushijeho gukomera.”
Ku bijyanye n’uko PSG
ishobora kujya ku isoko ry’igura n’igurisha kugira ngo ibone umusimbura wa
Doué, Luis Enrique yavuze ko atari ngombwa ko ikipe ihita yihutira gushaka undi
mukinnyi kubera imvune z’abakinnyi bamwe.
Yagize ati: “Turi ikipe
nyakipe. Buri gihe twiteguye isoko ry’igura n’igurisha. Ariko kuba dufite
abakinnyi babiri bavunikiye icyarimwe ntibivuze ko tudafite abandi bashobora
kubasimbura. Tuzabicamo turi hamwe nk’ikipe. Si ubwa mbere bibaye.”
Imvune ya Doué ishobora
kuba igihombo gikomeye kuri PSG, cyane cyane mu gihe iharanira kongera
kwegukana igikombe cya UEFA Champions League.
Iyi kipe isanzwe ifite ikibazo cy’imvune ya Khvicha Kvaratskhelia, na we wagize imvune ikomeye y’imitsi yo mu ivi (ACL) mu kwezi gushize, bikaba bishobora gutuma amara igihe kinini adakina muri uyu mwaka w’imikino.
Bityo, PSG ishobora
gukomeza kubura abakinnyi b’ingenzi mu gihe irimo guhatanira ibikombe
bitandukanye, mu gihe itegereje ibisubizo by’ibizamini bizagaragaza neza igihe
Doué azamara adakina.


Imvune ya Doué ishobora
kuba igihombo gikomeye kuri PSG
