Liverpool na Virgil van Dijk bagiye gufata icyemezo ku hazaza habo

Imikino - 2026-11-13 12:57
Sangiza:

Umwanditsi:

Liverpool na Virgil van Dijk bagiye gufata icyemezo ku hazaza habo

Ikipe ya Liverpool na kapiteni wayo Virgil van Dijk bagiye gufata icyemezo ku hazaza ha masezerano ye, azarangira mu mpeshyi ya 2027.

Uyu Munya-Netherland w’imyaka 35, umaze kuba umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba muri Liverpool, yavuze ko nta gihunga afite ku bijyanye n’amasezerano mashya, ariko ko yiteguye kuguma muri iyi kipe cyangwa gushaka ahandi yakomereza umwuga we.

Mu kiganiro n’itangazamakuri cyabaye nyuma y’umukino na Crystal Palace, Van Dijk yatangaje ko yishimiye igihe amaze muri Liverpool, kandi ko azareba uko umwaka w’imikino uzagenda mbere yo gufata icyemezo ku hazaza he.

Kuva yagera muri Liverpool, Van Dijk yigaragaje nk'umwe mu ba myugariro beza iyi kipe yagize, ndetse benshi bamugereranya n'uwahoze ayikinira, Alan Hansen.


Nubwo atakiri ku rwego yariho mu gihe yatozwaga na Jürgen Klopp, imibare igaragaza ko agikomeye. Muri uyu mwaka w’imikino, atsinda neza 75% by’imipira ahatanira n’abo bahanganye, mu gihe atsinda 79% y’imipira yo mu kirere.

Liverpool iracyakeneye ubunararibonye n’ubuyobozi bwe, cyane ko afite uruhare rukomeye mu gufasha abakinnyi bakiri bato kumenya amateka n’indangagaciro z’iyi kipe.

Gusa iyi kipe iri no gutekereza ku hazaza, kugira ngo itazisanga mu kibazo nk’icyayibayeho kuri Mohamed Salah, wahuye n’igabanuka ry’imibare ye nyuma y’umwaka mwiza wa 2024/25.

Van Dijk ahembwa akabakaba ibihumbi 400 by’ama-pound buri cyumweru. Ibi bituma Liverpool igomba gupima neza icyemezo cyo kumwongerera amasezerano, cyane ko ifite abandi ba myugariro bakiri bato bashobora kuzamusimbura.

Nubwo ibiganiro ku masezerano mashya bishobora gukomeza kugeza muri 2027, amakipe yo hanze yatangiye gukurikirana uko ibintu bihagaze. AC Milan na Juventus zo mu Butaliyani ni amwe mu makipe avugwa ko amwifuza, mu gihe amakipe yo muri Turikiya na yo yifuza kumwegukana.

Van Dijk amaze gukinira Liverpool imikino 389, ayitsindira ibitego 31 muri Premier League, umubare utuma aba myugariro watsindiye iyi kipe ibitego byinshi muri iri rushanwa.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba azongera amasezerano cyangwa azahitamo gushaka indi kipe, ariko Liverpool irifuza gukemura iki kibazo mu mezi ari imbere.

 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...