APR FC yegukanye igikombe cy'Amahoro cya 2026 itsinze Rayon Sports-AMAFOTO+VIDEO

Imikino - 23/05/2026 3:27 PM
Share:

Umwanditsi:

APR FC yegukanye igikombe cy'Amahoro cya 2026 itsinze Rayon Sports-AMAFOTO+VIDEO

Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cy'Amahoro cya 2026 itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma wakinwe kuri uyu wa Gatandatu guhera saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba muri Stade Amahoro.

Uko umukino wagenze umunota ku munota;

APR FC yatwaye igikombe nyuma yo gutsinda Rayon Sports kuri penaliti:

-Denis Omedi wa APR FC arayinjije ihita yegukana igikombe cy'Amahoro cya 2026 itsinze Rayon Sports

-Mugisha Didier wa Rayon Sports arayinjije

-Niyomugabo Claude wa APR FC arayinjije

-Ndikumana Asman arayiteye umunyezamu wa APR FC ayikuramo

-Byiringiro Jean Gilbert wa APR FC arayinjije

-Kwizera Olivier wa Rayon Sports arayiteye Hakizimana Adolphe ayikuramo

-Hakim Kiwanuka wa APR FC nawe arayinjije

-Emery Bayisenge arayinjije

-Rayon Sports niyo igiye kubanza gutera penaliti

Umukino urangiye amakipe yombi anganya 1-1 hakaba hagiye kwiyabazwa penariti

90+1' Adolphe atabaye APR FC

Mugisha Didier arekuye ishoti rikomeye ubundi Hakizimana Adolphe arirambura ashyira umupira muri koroneri itagize icyo itanga

Umukino wongeweho iminota ine

89' Ndukumana Asman yari abonye umupira mwiza imbere y'izamu arekura ishoti ariko Yunusu aritambika

85' APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo William Tigui hajyamo Denis Omedi

80' Tshimanga Ramazani agize ikibazo cy'imvune asimbuwe na Emery Bayisenge

77' Mamadou Sy nyuma y'uko yinjiye mu kibuga asimbuye yari abonye uburyo ariko birangira umupira ufashwe na Kwizera Olivier

75' APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Ruboneka Jean Bosco hajyamo Mamadou Sy

74' APR FC ibonye kufura ku ikosa Ganijuru Ishimwe Elia akoreye Djibrill Ouattara ariko ntiyagira icyo itanga

70' Rayon Sports ikoze impinduka mu kibuga havamo Aziz Bassane hajyamo Mugisha Didier

68' Aziz Bassane yari asigaranye n'umunyezamu gusa, ariko birangira anyereye atakaza umupira Niyigena Clement ahita awukuraho

65' APR FC ikoze impinduka mu kibuga havamo Memel Dao na Mugisha Gilbet hajyamo Hakim Kiwanuka na Dauda Yussif

60' Mugisha Gilbert akomeje kubona uburyo akubupfusha ubusa

Uyu mukinnyi yongeye guhabwa umupira agiye kwinjira mu rubuga rw'amahina birangira ba myugariro ba Rayon Sports bawumukuyeho

56' Kufura ya Rayon Sports 

Ikipe ya Rayon Sports ibonye kufura ku ikosa rikorewe Tony Kitoga iterwa na Nshimiyimana Emmanuel 'Kabange' gusa Niyigena Clement aratabara

52' Nyuma y'uko ikipe y'ingabo z'igihugu ikomeje gusatira binyuze ku ruhande rwa Mugisha Gilbert 

49' APR FC ibonye igitego cyo kwishyura

William Togui atsindiye APR FC igitego cyo kwishyura ku mupira uzamuwe neza na Ruboneka Jean Bosco ubundi ashyiraho umutwe

46' Rayon Sports itangiranye imbaraga igice cya kabiri aho Aziz Bassane yari azamukanye umupira yinjira mu rubuga rw'amahina arekura ishoti ariko umunyezamu aratabara

Igice cya mbere kirangiye Rayon Sports iyoboye n'igitego kimwe ku busa

Nyuma y'uko Rayon Sports ifunguye amazamu, Molare ni iyose ku bafana ba Rayon Sports muri Stade Amahoro

Igice cya mbere cyongeweho iminota itatu

44' Ndikumana Asman yinjije penariti igitego cya mbere cya Rayon Sports kiba kirabonetse

43' Rayon Sports ibonye penariti

Rony Kitoga ahaye umupira mwiza Ndikumana Asman yinjira mu rubuga rw'amahina Hakizimana Adolphe agiye kuwumukuraho amukoreraho ikosa birangira hatanzwe penariti

42' APR FC irarokotse

Hazamuwe umupira mwiza ubundi Ndikumana Asman ashyiraho umutwe gusa Niyigena Clement aratabara awukuramo - wari ugiye kujya mu izamu

38'Aziz Bassane yari yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina ariko Niyomugabo Claude amukuraho umupira awushyira muri koroneri itagize icyo itanga

36' Tony Kitoga wa Rayon Sports yeretswe ikarita y'umuhondo nyuma yo gushana n'umusifuzi wo ku ruhande

30' APR FC irimo irarusha Rayon Sports. Ikipe ya APR FC ikomeje kurusha Rayon Sports haba mu buryo bwo guhererekanya umupira no kurema uburyo imbere y'izamu

28' Memel Dao ukomeje kwitwara neza muri uyu mukino arekuye ishoti riremereye ariko rinyura hejuru y'izamu gato cyane 

26' Tambwe Gloire yari agerageje kwinjira mu rubuga rw'amahina ariko ba myugariro ba APR FC baba maso

20' Rayon Sports yari ibonye uburyo ku mupira wari urekuwe na Ndikumana Asman ashaka Tambwe Gloire gusa asifurwa kurarira

18' Uburyo bwa APR FC

Djibrill Ouattara arekuye ishoti riremereye ariko rinyura hejuru y'izamu gato

16' Ikipe y'Ingabo z'igihugu niyo yihariye ibijyanye no guhererekanya umupira ishaka aho yamenera ngo igere imbere y'izamu

13' Niyomugabo Claude yari azamukanye umupira neza agiye kuwuhindura imbere y'izamu Tshimanga awushyira muri koroneri itewe ubundi Kwizera Olivier afata umupira neza

10' Umupira urimo urakinirwa mu kibuga cya Rayon Sports

Kuva mu minota ibiri iheruka umupira urimo urakinirwa mu kibuga cya Rayon Sports aho amakipe yombi arimo arawusimburanaho

8' APR FC nayo ibonye kufura iterwa na Ruboneka Jean Bosco ariko Ronald Ssekiganda ashyizeho umutwe umupira aho kugana mu izamu ujya hepfo ahatererwa koroneri

6' Rayon Sports ibonye kufura iterwa na Ndikumana Asman ariko umunyezamu wa APR FC afata umupira byoroshye

5' Umukino watangiye wihuta ku mpande zombi. Amakipe yombi arimo arakina umukino usatira aho umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi

4' APR FC yari ibonye uburyo

Memel Dao ahaye umupira mwiza Ruboneka Jean Bosco imbere y'izamu agiye kurekura ishoti ariko Ganijuru aritambika

2' Ndikumana Asman akoreweho ikosa mu kibuga hagati ubundi abakinnyi ba Rayon Sports barihana bahererekanya

1'APR FC niyo yatangiranye umupira ariko ntabwo iwutindanye

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga; Kwizera Olivier, Ganijuru Ishimwe Elia, Youssou Diagne, Tshimanga Ramazani, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, Likau Faustin, Tambwe Gloire, Bigirimana Abedi, Ndikumana Asman, Aziz Bassane na Tony Kitoga.

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga; Hakizimana Adolphe, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Niyomugabo Claude, Byiringiro Gilbert, Ronald Ssekiganda, Memel Dao, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Gilbert, Djibril Ouattara na William Togui.

Ubwo Abakinnyi ba APR FC bageraga kuri Stade

Ikipe y’Ingabo z’igihugu yageze ku mukino wa nyuma, nyuma y’uko isezereye Etincelles FC ku giteranyo cy’ibitego 6-2 mu gihe Rayon Sports yo yasezereye Gorilla FC bisabye igitego cyo hanze yatsinze mu mukino ubanza wa ½ banganya 1-1.

Mu myaka 31 ishize, APR FC na Rayon Sports ni yo makipe yagiye ahanganira ibikombe mu Rwanda gusa ntabwo zagiye zikunda guhurira ku mikino ya nyuma y'igikombe cy'Amahoro inshuro nyinshi kuva mu 1994 iki gikorwa gitangiye gukinwa.

‎Aya makipe y'amakeba bwa mbere ahurira ku mukino wa nyuma w'iki gikombe hari muri 2002. Icyo gihe APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 ihita yegukana igikombe.

‎‎Muri 2010 ni bwo aya makipe yongeye guhura aho APR FC ariyo yegukanye igikombe itsinze igitego 1-0 cya Patrick Mafisango ku munota wa 90.

‎Muri 2016 nabwo Rayon Sports na APR FC zahuriye ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro aho Murera ariyo yacyegukanye ku ntsinzi y'igitego 1 -0 cya Ismailla Diarra ku munota wa 90.

‎‎Inshuro ya 4 ni muri 2023 ku mukino wakiniwe kuri Stade ya Huye. Icyo gihe Rayon Sports niyo yegukanye igikombe itsinze igitego 1-0 .

‎‎Ni igitego cyabonetse kivuye ku ishoti Hertier Nzinga Luvumbu yateye umunyezamu Ishimwe Pierre awufashe uramucika, Ngendahimana Eric asongamo inshundura ziba ziranyeganyeze.

Inshuro ya 5 ari nayo iheruka mu mwaka ushize APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0 bya Djibrill Ouattara na Mugisha Gilbert.

‎Muri rusange iyo aya makipe yombi yahuriye ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro ntabwo habonekamo ibitego byinshi dore ko kuri iyi mikino yose igitego kimwe ari cyo cyakoraga ikinyuranyo. Ibitego byayibonetsemo ni 8 gusa.

‎‎Kuva igikombe cy'Amahoro cyatangira gukinwa, APR FC igiye gukina umukino wa nyuma wa 19. Mu nshuro 18 imaze kugera ku mukino wa nyuma, yatsinzemo 14 yegukana ibikombe.

‎‎Ni mu gihe Rayon Sports yo ari inshuro 11 igiye gukina umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro. Inshuro 10 yatsinzemo 5 yegukana ibikombe.‎

Mu myaka 15 iheruka, umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro umaze kugaragaraho ibitego byinshi ni uwo APR FC yatsinzemo Police FC ibitego 4-2 muri 2011.

‎Guhera muri 2005 kandi hamaze kwitabazwa penariti inshuro imwe. Aho ni muri 2018 ubwo Rayon Sports na Mukura VS zanganyaga 0-0 bikarangira Mukura VS yegukanye igikombe kuri penariti 3-1.

‎‎Usibye APR FC na Rayon Sports zifite ibikombe byinshi by'igikombe cy'Amahoro, zikurikirwa na AS Kigali ifite 3 na Police FC ifite 2.




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...