Lionel Richie yasubiye mu bitaramo nyuma yo kubagwa umutima

Imyidagaduro - 2026-11-13 08:39
Share:

Umwanditsi:

Lionel Richie yasubiye mu bitaramo nyuma yo kubagwa umutima

Umuhanzi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lionel Richie, yongeye gusubira ku rubyiniro nyuma y’igihe ahanganye n’ibibazo by’ubuzima, birimo no kubagwa umutima muri Nzeri 2026.

Uyu muhanzi w’imyaka 77 yagarutse mu gitaramo cyo ku wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2026, muri gahunda y’ibitaramo bye yise King of Hearts, akorera muri Wynn Las Vegas.

Ni ubwa mbere yari avugiye mu ruhame ku buzima bwe kuva akorewe ubuvuzi bw’umutima. Ageze imbere y’abafana, Lionel Richie yagize ati: “Nagarutse”, anongeraho aseka ati: “Sinzi aho nari nagiye, ariko ubu nagarutse.”

Yakomeje ahumuriza abari aho agira ati: “Ndimo kumera neza. Ndabashimira cyane mwese kubera ko mwanyitayeho.”

Uyu muhanzi yanagaragaje ko yishimiye kongera guhura n’abakunzi be, anabatera urwenya avuga ko yifuza kwitegurira igitaramo cyo kumushimira akiriho, aho gutegereza ko hari undi uzagitegura.

Kugaruka kwe ku rubyiniro gukurikiye ibihe bitandukanye byamuranze mu mwaka wa 2026 kubera ibibazo by’ubuzima.

Muri Kamena 2026, Lionel Richie yagize ikibazo cyo kuzungera ubwo yari mu gitaramo yakoreye muri Leta ya Minnesota, bituma ajyanwa mu bitaro.

Nyuma y’amezi abiri, amakuru yatangajwe yavugaga ko yamaze iminsi mu cyumba cyita ku barwayi barembye cyane (ICU), nyuma yo kugira ibibazo ubwo yari mu gitaramo cyabereye i St. Louis.

Muri Nzeri 2026, yakorewe ubuvuzi bwo kuvura indwara yitwa Atrial Fibrillation (AFib), ituma umutima utera mu buryo budasanzwe. Umuvugizi we yari yatangaje ko ubwo buvuzi bwagenze neza, ariko ko agomba gufata akaruhuko by’agateganyo mu bikorwa byo kuririmba.

Amakuru yatangajwe na Page Six yavugaga ko abana be bagaragaje impungenge ku kuba akomeza kugira gahunda nyinshi z’ibitaramo, bakifuza ko yashyira imbere kuruhuka no kwita ku buzima bwe.

Nubwo yahuye n’ibi bibazo, Lionel Richie agaragaza ko agifite ubushake bwo gukomeza gususurutsa abakunzi b’umuziki.

Uretse ibitaramo, uyu muhanzi ategerejwe no kongera kugaragara mu kanama nkemurampaka k’irushanwa rya American Idol, mu gihembwe cya 25 giteganyijwe muri 2027.

Lionel Richie ni umwe mu bahanzi bubatse izina rikomeye mu muziki mpuzamahanga, azwi mu ndirimbo zirimo Hello, All Night Long na Endless Love.

Kugaruka kwe ku rubyiniro byashimishije abakunzi be bari bamaze igihe bahangayikishijwe n’ubuzima bwe, cyane ko ari umwe mu bahanzi bakomeje kugira uruhare rukomeye mu ruganda rw’umuziki.

Lionel Richie yasubiye mu bitaramo nyuma yo kubagwa umutima


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...