Abantu benshi bategereje
indirimbo ‘Flex My Soul’ ya Davido yitezweho kuzatanga uburyohe bwo hejuru. Kuri
ubu uyu muhanzi yamaze gutangaho agakeregeshwa anagaragaza ko yayikoranye
na Lila.
Uyu muhanzikazi amaze gushinga imizi mu muziki wo muri Amerika y’Amajyepfo by’umwihariko mu
gihugu cya Jamaica yavukiyemo.
Ubundi Lila ni nde?
Yabonye izuba kuwa 23
Mutarama 1994, akaba ari umwanditsi n’umuririmbyi umaze kwiyubaka mu njyana ya
Jamaican Reggae. Muri Gicurasi 2020 ni bwo yashyize hanze umuzingo wa mbere
hanze.
Grey yize muri
Machester kamwe mu duce tugize Jamaica aho yasoreje muri 2011, aza gukomereza
Kaminuza muri Northern Carribean ariko aza gusubika amasomo kugira ngo abone uko akomeza umuziki
nta nkomyi.
Yaje gukomereza umuziki
muri Kingston muri 2017, ashyira umukono ku masezerano na Digg Nation Label, maze muri 2019 atangira ibitaramo yakoreye ku mugabane w’u Burayi aza no
gukomereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ibi bitaramo.
Umuzingo wa mbere we akaba yarawise The Experience benshi bavuga ko uyu mukobwa azaba igishyitsi gikomeye mu muziki ariko by’umwihariko mu njyana ya Reggae.
KANDA HANO UREBE LILA NA DAVIDO I HONDA STAGEI BILLBOARD
Davido na Lila bahuriye muri Flex My Soul yari itegerejwe na benshi bakaba bamaze kuyisogongeza abakunzi babo
Lila ahanzwe amaso na benshi mu bakunzi b'injyana ya Reggae ku isi
Yavukiye ndetse akurira muri Jamaica gusa yaje gusubika amasomo ya Kaminuza ayoboka iy'umuziki
Honda Stage na Billboard nibo babahurije ku rubyiniro bwa mbere na Davido
Davido yumvikanye atakagiza impano n'ubushobozi bwa Lila mu muziki
Uyu mukobwa yagaragaje ibyishimo bikomeye kuba yababashije gukorana na Davido
Ibinyamakuru bikomeye hafi ya byose ku isi guhera kuri BBC, Billboard n'ibindi byamaze gushima impano ye
Asanzwe afite indirimbo zifite abamaze kuzireba binyuze kuri YouTube inshuro zirenga Miliyoni 47 muri rusange