Libya yabujije Abayisilamu kwambara imyenda iriho ikirango cya Nike

Hanze - 2026-11-04 05:41
Share:
Libya yabujije Abayisilamu kwambara imyenda iriho ikirango cya Nike

Urwego rukuru rushinzwe gutanga ibisobanuro ku mategeko ya Isilamu muri Libya, Dar al-Ifta, rwafashe icyemezo kibuza Abayisilamu kugura, kugurisha no kwambara imyenda cyangwa ibindi bikoresho biriho ikirango cya Nike.

Iki cyemezo cyasohorewe mu murwa mukuru Tripoli, gishingiye ku kuvuga ko ikirango cya Nike gifitanye isano n’ikigirwamana cy’Abagiriki cyitwaga Nike, cyafatwaga nk’ikimenyetso cy’intsinzi. Uru rwego ruvuga ko ikirango cy’iyi sosiyete cyakomotse ku mababa y’icyo kigirwamana.

Dar al-Ifta isobanura ko gukoresha ibicuruzwa biriho icyo kirango bishobora gufatwa nko kwamamaza ibimenyetso bifitanye isano no gusenga ibigirwamana, bikaba binyuranyije n’imyemerere ya Isilamu ishimangira gusenga Imana imwe.

Uru rwego kandi rwagaragaje ko Nike ishyigikira Israel, rusaba Abayisilamu kwirinda ibicuruzwa by’amasosiyete ashyigikira icyo gihugu.

Mu gusobanura uwo mwanzuro, ryagarutse ku itangazo ry’Inama yaryo y’Ubushakashatsi n’Amasomo ya Sharia ryo ku wa 5 Ugushyingo 2023, ryasabaga Abayisilamu kwamagana ibigo byo mu bihugu by’u Burengerazuba bw’Isi bifatwa nk’ibishyigikiye Israel mu ntambara yo muri Gaza.

Iki cyemezo cyiswe “Fatwa”, ni igitekerezo gitangwa n’inzobere mu mategeko ya Isilamu ku kibazo runaka hashingiwe ku mahame ya Sharia. Cyemejwe na Mufti Mukuru wa Libya, Sadiq al-Gharyani.

BBC yatangaje ko yagerageje kuvugana na Nike kugira ngo imenye icyo ivuga kuri iki cyemezo, ariko kugeza ubwo inkuru yatangazwaga iyi sosiyete yari itaratanga igisubizo.

Dar al-Ifta ifite icyicaro i Tripoli, ikaba ari imwe mu nzego z’idini zifite ijambo rikomeye muri Libya.

Iki cyemezo kije mu gihe Libya ikomeje kugira ibibazo by’amacakubiri ya politiki n’ubutegetsi, aho inzego zihanganye zikorera mu burasirazuba no mu burengerazuba bw’igihugu.

Ibi bibazo byakajije umurego nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Muammar Gaddafi mu 2011, igihugu kikaba kitarongera kugira ubutegetsi bumwe buhamye kuva icyo gihe.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...