Mu kiganiro cya podcast Game Over yakoranye na Max Kellerman, Rich Paul yavuze ko LeBron James ari we wenyine uzagena igihe azatangariza ikipe azakinira, anashimangira ko batazemera gushyirwaho igitutu.
Yagize ati: "Ntidushobora kwihutishwa. Ni umwanzuro wa LeBron kandi azawufata igihe abonye gikwiriye."
Rich Paul yavuze kandi ko amakipe ari gushaka gusinyisha LeBron yamaze gutanga ibyo yashakaga kumenya, ku buryo nta kindi asabwa kongeraho muri iki gihe.
Ati: "Hari abayobozi b'amakipe benshi bambajije niba hari ikindi bakora kugira ngo bamwiyegereze. Igisubizo cyanjye ni oya. Ubutumwa bwose bwaratanzwe kandi turabwisobanukiwe."
Hashize ibyumweru bitatu Rich Paul amenyesheje Los Angeles Lakers ko LeBron James w'imyaka 41 atazagaruka muri iyi kipe, ahubwo ko yinjiye ku isoko ry'abakinnyi badafite amasezerano Free Agent, ibintu byahise bituma amakipe menshi atangira kumwifuza.
Mu makipe avugwa cyane ashobora kwerekezamo harimo Golden State Warriors, Philadelphia 76ers, Miami Heat ndetse na Cleveland Cavaliers, ikipe yatangiriyemo urugendo rwe muri NBA. Mu cyumweru gishize, LeBron James ubwo yari mu birori i New York, yavuze amagambo yasize benshi bibaza igihe azafatira umwanzuro.
Rich Paul yanatangaje ko yanagiranye ibiganiro na Komiseri wa NBA, Adam Silver, wari wasabye LeBron gutangaza icyemezo cye kugira ngo gahunda za shampiyona zirusheho kugenda neza. Nubwo bimeze bityo, Rich Paul yongeye gushimangira ko nta muntu ushobora guhatira LeBron James gufata umwanzuro atarawitegura.
Yanahakanye amakuru avuga ko LeBron ari gutinza nk'uko byagenze mu 2010 ubwo yatangazaga mu kiganiro kizwi nka "The Decision" ko avuye muri Cleveland Cavaliers akerekeza muri Miami Heat.
Mu mwaka w'imikino wa 2025-2026, LeBron James yakiniye Los Angeles Lakers imikino 60, atsindamo impuzandengo y'amanota 20.9 kuri buri mukino, atanga imipira 7.2 ivamo amanota ndetse afata rebound 6.1.
Mu rugendo rwe rwose muri NBA, amaze gukina imikino 1,622, afite impuzandengo y'amanota 26.8, rebound 7.5 na assists 7.4, ibintu bikomeza kumushyira mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka ya shampiyona ya NBA.
