Iri rushanwa ryahujwe n’andi marushanwa y’imbyino gakondo, rikaba ryabaye mu iserukiramuco ry’ubutwari ryiswe “Igihozo St. Peter Ubutwali Festival 2026”, ryabaye ku Cyumweru tariki 2 Gashyantare 2026.
Iri serukiramuco ry’ubutwari, ryabaga ku nshuro ya kabiri, ryizihijwe binyuze mu guhuza siporo n’umuco mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu. Ryari kandi umwanya mwiza wo kwimakaza indangagaciro zo gukunda igihugu, imyitwarire myiza, kugira ubufatanye hagati y’abanyeshuri, ndetse no kumenya no gukuza impano z’urubyiruko muri siporo no mu buhanzi nyabugeni.
Muri iri rushanwa rya 3×3 basketball, ryitabiriwe n’ibigo by’amashuri yisumbuye mu cyiciro cy’abahungu n’abakobwa, birimo; ENDP Karubanda, St. Peter Igihozo, LDK, ESSFIH, ESB Kamonyi, Marie Reine Rwaza, APE Rugunga, Mubirigi TSS, EScLM Nyanza na Marie Reine Kabgayi.
Mu marushanwa ya basketball 3×3, ryitabiriwe n’ibigo by’amashuri yisumbuye mu cyiciro cy’abahungu n’abakobwa. Ibigo 10 byitabiriye birimo ENDP Karubanda, St. Peter Igihozo, LDK, ESSFIH, ESB Kamonyi, Marie Reine Rwaza, APE Rugunga, Mubirigi TSS, EScLM Nyanza na Marie Reine Kabgayi.
UKO AMAKIPE YARI AGABANYIJWE MU MATSINDA
Mu cyiciro cy’abahungu n’abakobwa, hakozwe amakipe (16), aho yashyizwe mu matsinda abiri (A na B).
Mu bahungu; Itsinda rya mbere ryarimo; ESB Kamonyi, APE Rugunga, Igihozo St Peter (A), na EScLM Nyanza. Naho itsinda B, hari; LDK, Marie Reine Kabgayi, Mubirigi TSS na Igihozo St Peter (B).
Abakobwa: Itsinda rya mbere ryari ririmo; ENDP Karubanda, Igihozo St Peter (A), LDK na ESSFIH. Itsinda rya kabiri ryarimo; ESB Kamonyi, Marie Reine Rwaza, APE Rugunga na Igihozo St. Peter (B).
UKO IRUSHANWA RYAGENZE
Iyi mikino yatangijwe ku mugaragaro na Mushimiyimana Edouard,Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Nyanza, afatanyije na Padiri Dushimye Robert, Umuyobozi w’Ishuri rya Igihozo St. Peter, ndetse na Mutokambali Moise, Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA).
Aya makipe akaba yaragiye ahura hagati yayo mu matsinda aherereyemo, bivuze ko buri kipe yabashije gukina imikino 3 muri buri cyiciro, amakipe 2 ya mbere muri buri tsinda mu byiciro byombi, yabonye itike ya ½ cy’irangiza.
Mu bahungu, muri ½, ikipe ya ESB Kamonyi yatsinze Marie Reine Kabgayi ku manota 18 kuri 15 naho LDK itsinda APE Rugunga ku manota 21 kuri 20.
Ikipe ya LDK yegukanye igikombe itsinze ESB Kamonyi ku mukino wa nyuma ku manota 21 kuri 20. Aha kandi, ikipe ya APE Rugunga itsinze Marie Reine Kabgayi ku manota 21 kuri 12.
Mu bakobwa; Marie Reine Rwaza yatsinze muri ½, ENDP Karubanda ku manota 18 kuri 16 ndetse ESB Kamonyi isezerera Igihozo St. Peter (A), ku manota 17 kuri 12.
ESB Kamonyi yaje gutwara igikombe itsinze Marie Reine Rwaza ku mukino wa nyuma ku manota 16-08. Mu guhatanira umwanya wa 3, wegukanywe n’ikipe ya ENDP Karubanda itsinze Igihozo St. Peter ku manota 11 kuri 09.
Ku rundi ruhande, amatsinda y’imbyino gakondo; arimo; GS Mater Dei, Collège du Christ-Roi, ES Saint-Esprit n’Igihozo Saint Peter, yaserutse atanga ibyishimo, agaragaza amateka, umuco n’indangagaciro byaranze Abanyarwanda kuva kera. Izi mbyino zabaye urwibutso rukomeye rw’uko umuco ari inkingi ikomeye mu kubaka igihugu no kurera urubyiruko rufite indangagaciro nziza.
Itorero ry’ishuri, Igihozo St.Peter ni ryo ryahize ayandi, muri icyo cyiciro cy’imbyino gakondo, naho Collège du Christ-Roi ikurikira ku mwanya wa kabiri.
Padiri Dushime Robert, Umuyobozi w’Ishuri rya Igihozo St. Peter, yishimiye uko iserukiramuco ry’ubutwari “Igihozo St. Peter Ubutwali Festival 2026”, ryagenze muri rusange. Atangaza ko gifasha kuzamura impano z’urubyiruko mu mukino wa basketball no mu muco, ndetse no guteza imbere amarushanwa y’urubyiruko.
Yongeraho ko uyu mwanya ufasha urubyiruko gusobanukirwa ko siporo n’umuco bishobora gufungura imiryango myinshi ku iterambere ryabo ry’ejo hazaza ndetse ko kwiga neza, guhangana mu kibuga no mu mbyino, no guharanira kuba ku isonga, biri mu muco ugaragaza ubutwari mu rubyiruko.
Padiri Dushime yemeza ko iki gikorwa kimaze gutanga umusaruro. Ati: “Iki gikorwa kimaze gukundwa kuko amakipe yarushijeho kwiyongera, abana barushijeho gukunda siporo mu kigo, kandi ko ibikorwa byo gukunda imyidagaduro byarushijeho kwiyongera ku ishuri no ku baturanyi kubera iki gikorwa.”
Ubwo iri serukiramuco ry’ubutwari rya Igihozo St. Peter, “Igihozo St. Peter Ubutwali Festival”, ryabaga ku nshuro ya mbere, tariki 1 Gashyantare 2025 ndetse rikaberamo n’iri rushanwa, ibikombe byari byihariwe na ESB Kamonyi yari yatwaye ibikombe mu byiciro byombi, abahungu ndetse n’abakobwa.




Ikipe ya Lycée de Kigali (LDK) mu bahungu na Ecole Sainte Bernadette de Kamonyi (ESB-K) mu bakobwa begukanye igikombe cy’irushanwa ry’umukino wa basketball, “3X3 Basketball Tournament”, ryateguwe n’Ubuyobozi bw’Ishuri bwa Igihozo St. Peter Secondary School riherereye mu Karere ka Nyanza










