Kwinyarira kwa Perezida Salva Kiir biravugwa ko byatangiye kwicisha abanyamakuru urusorongo

Hanze - 17/12/2022 12:59 PM
Share:
Kwinyarira kwa Perezida Salva Kiir biravugwa ko byatangiye kwicisha abanyamakuru urusorongo

Igihugu cya Sudani y'Epfo kiri mu bihe bitoroshye nyuma y'uko hasakaye amashusho ya Perezida Salva Kiir yinyarira kuko bamwe mu banyamakuru batangiye kuburirwa irengero bakagaragara bapfuye.

Ubu uvuze Perezida Salva Kiir ntiwatungurwa no kumva ugusubiza ngo wa wundi winyariye, icyasha gikomeye cyane cyakwirakwiye muri iki cyumweru kiri kurangira.

Hari ku munsi wo gutaha umuhanda mushya wari wuzuye igikorwa cyanyuraga by'ako kanya ku binyamakuru byinshi yaba ibyandika, iby’amashusho n’amajwi muri Sudani y'Epfo.

Icyaje gutungura benshi ni uko mu masegonda macye cyane haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu, Perezida Salva Kiir w'imyaka 71 yagaragaye yunama areba ibyo akoze bikamuyobera.

Salva yari amaze kwinyarira inkari zirimo zishoka mu ipantalo yari igoroye kandi ifite ibara ryihutisha kugaragaza ibiri kuba n'ubwo mu buryo bwihuse amashusho yahise arecyeraho gufatwa, gusa yari yamaze gukwira isi.

Icyahise gitangira kwibazwa ni ikijyanye n'igikurikira aho bamwe babonaga ko ari cyo gihe ngo uyu musaza yegure cyangwa yemere ko arembye, nyamara ibiri kuba binyuranye n'ibyo benshi bibwiraga.

Kuri ubu benshi mu banyamakuru bari bitabiye uyu muhango n'abari bawukurikiranye mu buryo bwa tekinike mu bitangazamakuru bitandukanye batangiye kuburirwa irengero.

Nubwo nta mubare ugaragazwa, gusa amakuru ava muri iki gihugu avuga ko hari n’abatangiye kugaragara bapfuye. Ni ibintu bitoroshye.

Perezida Salva Kiir ayoboye Sudani y'Epfo kuva mu 2011 kugera n’ubu ndetse byitezwe ko aziyamamariza kuyobora iki gihugu mu mwaka utaha mu matora ya mbere azaba abayeho muri iki gihugu kuva cyabona ubwigenge.

Uyu mugabo wabaye umusirikare na Visi Perezida wa mbere wa Sudani y'Epfo, kuva yatangira kuyobora habarurwa abagera kuri 82% bafite ubukene bukabije mu gihugu cye. Haravugwa urupfu rw'abanyamakuru bari bitabiye umuhango Perezida Salva yinyariyemo bigasakaraIbyabaye kuri Perezida Salva byatumye hakekwa ko yaba afite uburwayi bukomeye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...