Ubutumwa Teta Diane yanyujije ku InyaRwanda, bugaragaza umusanzu w'abahanzi muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagize ati "(Umusanzu w'abahanzi) ni ugukomeza kwiteza imbere tuzirikana ko intero yikirizwa, kandi ibyo dukora bikora ku mitima ya benshi.
Bityo turusheho gutanga ubutumwa bwimika urukundo mu bantu, ni byiza kandi kuzirikana amateka, tukayaganira binyuze mu ndirimbo cyangwa ikinamico". Yongeraho ko nta kibi nko kwibagirwa vuba.
Yakomeje asaba urubyiruko gukoresha neza ikoranabuhanga mu kwiteza imbere no gusesengura amakuru batanga ndetse n'ayo bahabwa. Ati "Icyo nifuriza urubyiruko ni ugukoresha ubwenge n'ikoranabuhanga dufite mu kwiteza imbere, kumenya no gusesengura amakuru no kunyomoza ibinyoma."
Asoza yibutsa abanyarwanda muri rusange ko bagomba kutibagirwa amateka banyuzemo, agira ati "Amateka ni inzira ndende igize njye nawe itagomba gusibangana, tuyabike uko ari kandi tuyandike."
Teta Diana yagaragaje uruhare rw'umuhanzi mu kubaka u Rwanda anasaba urubyiruko gukoresha neza ikoranabuhanga mu kuruteza imbere