Ku wa 31 Werurwe 2022, ni bwo bwa
mbere Nirere yasohoye amashusho y’iyi ndirimbo nyuma y’amezi icyenda yari ashize
ayisohoye mu buryo bw’amajwi.
Ubu, yasohoye andi yakoze mu buryo
buzwi nka ‘animated’ yakoze afatanyine na Inkstain ikorera mu Rwanda hamwe na À
la plage ikorea mu Bufaransa.
Nirere yabwiye INYARWANDA ko yahisemo
gukora amashusho y’iyi ndirimbo mu buryo bushushanyije "kugira ngo nsindagire
uburyo abarokotse bahisemo kwiyandikira amateka biyubaka, biteza imbere kandi
badaheranwa n'agahinda".
Akomeza ati “Guhitamo kwongera
kubaho, guhitamo kwongera kubona urumuri. Guhitamo kwongera kwishima aho
guheranwa n'agahinda."
Uyu muhanzikazi yavuze ko "gushushanya
no kwandika biduha ububasha n'imbaraga zo guha icyerekezo amateka n'ibyifuzo byac"’.
Ati: “Tukandika urwibutso rw'abacu,
tugashushanya icyizere n'uburumbuke, tugashyiramo amabara y'ibyishimo no kugira
neza."
Nirere yakomeje buri wese muri ‘ibi bihe twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.’ Avuga ko indirimbo ‘Araho’ imuha ‘ishusho y'aho twavuye, aho tugeze n'aho tugana’.
Ni ubuhamya bw'ubudaheranwa
bw'abarokotse bumuha icyizere bukamubera icyitegerezo mu guharanira no
gukomeza kubaho.
Araho kandi ni ishusho y'uko amashami
yashibutse kandi yeza imbuto z'urukundo, imbuto z'ubumwe n'imbuto
z'ubworoherane.
Ni intashyo z'urukundo n'urukumbuzi ‘ku bacu bavukijwe ubuzima ikaba isezerano ry'uburyo tubibuka kandi tuzahora tubibuka’. Ati “Ntibazazima duhari."
Nirere Shanel yavuze ko iyi ndirimbo ‘Araho’
yayituye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 
Nirere yavuze ko indirimbo ‘Araho’ imuha
‘ishusho y'aho twavuye, aho tugeze n'aho tugana’
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO 'ARAHO’ YA NIRERE SHANEL
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA ‘ARAHO’AKOZE MU BURYO BWA CARTOON
