Kwibuka24: Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yatanze ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda

Imyidagaduro - 09/04/2018 11:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Kwibuka24: Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yatanze ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda

“Urumuri rw’u Rwanda ni urwanjye nawe; ni urumuri rutazima; ni urumuri rw’ubuzima." Ubwo ni ubutumwa bukubiye mu ndirimbo y’urubyiruko ishimangira ko icyizere cyo kubaho cyiriho mu gihe cyose nk’Abanyarwanda bashyize hamwe bagaharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ni ku nshuro ya 24 u Rwanda n’Isi yose bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyampinga w’u Rwanda 2018, Iradukunda Liliane wavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari byinshi yumvise n’ibyo yabwiwe; muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hari ubutumwa yageneye Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye. Abanyarwanda barasabwa gukomezanya no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’abandi bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100.

Mu butumwa bwe yahaye RBA, Miss Iradukunda Liliane yavuze ko impamvu abanyarwanda bibuka ari ukugira ngo bazirikane inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagize ati:”Impamvu twibuka ni ukugira ngo twibuke inzirakarengane zazize Jenoside mu 1994. Iyindi mpamvu ituma twibuka ni ukugira ngo amateka yacu atazibagirana haba mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku isi.”

Image result for Miss Rwanda Liliane amakuru inyarwanda

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane

Miss Rwanda Liliane yakomeje avuga ko umusanzu we ari ugushishikariza Abanyarwanda kwirinda icyari cyo cyose cyabasubiza mu macakubiri. Yagize ati:”Umusanzu wanjye nashishikariza Abanyarwanda kwirinda icyo ari cyose cyose cyabaremamo amacakubiri kuko amacakubiri ni yo yatumye Jenoside ibaho. Nibayirinda ntabwo Jenoside izongera kubaho ukundi. Bage bakundana babe umuntu umwe.”

Yasoje atanga ubutumwa ku banyarwanda bose muri rusange.Ati:”Ubutumwa naha Abanyarwanda muri rusange, ni ukwihangana muri ibi bihe byo kwibuka ariko nanone ntibaheranwe n’agahinda barebe ibyo tumaze kugeraho tubisigasire.”

Guhera tariki 7 Mata 2018, Abanyarwanda bari imbere mu gihugu n’abandi baba mu mahanga batangiye icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni icyumweru cyatangijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aho yacanye urumuri rw'icyizere akanashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Buri munsi kuva saa cyenda z'amanywa hatangwa ibiganiro mu Midugudu yose y'u Rwanda bimara amasaha ibiri.Urubyiruko rushishikarizwa kuba mu ba mbere babyitabira kugira ngo basobanukirwe n'ukuri kwa Jenoside yakorewe abatutsi.

Image result for miss rwanda 2018 iradukunda liliane IGIHE

Miss Rwanda 2018 Liliane ubwo yambikwaga ikamba


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...