Kunywa ibiyobyabwenge ntabwo tuzigera tubyemera ngo bibe ubuzima busanzwe - Minisitiri Utumatwishima

Amakuru ku Rwanda - 26/09/2026 6:13 PM
Share:

Umwanditsi:

Kunywa ibiyobyabwenge ntabwo tuzigera tubyemera ngo bibe ubuzima busanzwe - Minisitiri Utumatwishima

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yavuze ko u Rwanda rutazemera ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge riba umuco usanzwe, asaba urubyiruko kubyirinda kuko ari n’icyaha gihanwa n’amategeko.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2026 mu Umuganda udasanzwe usoza ukwezi kwa Nzeri 2026 mu Karere ka Kayonza mu Ntara y'Iburasirazuba.

Dr Utumatwishima Abdallah yibukije ko uyu muganda wari ufite insanganyamatsiko ya “Twubake umuryango ukomeye kugira ngo hazavemo urubyiruko rushoboye”, ashimangira ko igihugu cyatangije gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma mu kurwanya ikintu cyose cyabangamira Abanyarwanda.

Ati: ”Uyu munsi Insanganyamatsiko y’uyu muganda yagiraga iti ‘Twubake umuryango ukomeye kugira ngo hazavemo urubyiruko rushoboye'. Buri muntu wese waje hano atahane iyi nteruro kuko uyu muganda ni icyo wari ugamije gikomeye.

Nabonye harimo ababyeyi hano, ubwo twatangizaga gahunda yo kurwanya ikintu cyose cyabangamira ubuzima bw’Abanyarwanda, tugatangirira ku guca inzoga z’ibyuma kuko inzoga z’ibyuma byagaragaye ko zari zikomeje kwica abantu, Igihugu cyacu cyafashe icyemezo cyo guca inzoga z’ibyuma kubera ko zari zigiye kutumaraho abantu”.

Yashimiye urubyiruko ruri muri gahunda ya ‘Sober Generation’. Ati: ”Ariko icyo nshimira cyane ni urubyiruko, babaye aba mbere baravuga ngo ibyo mutubujije twajyaga tujya imbere tukabyamamaza kuko abacuruza izi nzoga baduhaga amafaranga none twiyemeje ko tutazongera kuzamamaza ahubwo tukaba tugiye kuba abantu bagiye kuyobora impinduramatwara nziza.

Ndagira ngo dushimire The Sober Generation hamwe n’abandi bose bayirimo mu gihugu hose bayoboye urubyiruko mu kubereka ibibi byo kunywa ibiyobyabwenge mu kugira ngo tuzagire urubyiruko rwiza”.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yavuze ko mu bindi bibazo basanze mu rubyiruko ari ibiyobyabwenge bisanzwe, yibutsa urubyiruko rw’i Kayonza ko kubinywa ari icyaha.

Ati: ”Uko twakomezaga gushaka ikibazo kiri mu Banyarwanda cyane cyane urubyiruko twasanze n’ibiyobyabwenge bisanzwe birimo itabi, ndagira ngo mbabwire ko kunywa ibiyobyabwenge yaba urumogi n’ibindi abantu bagera aho bakanitera no mu nshinge, ni ibyaha ku babikora, kumenya ubicuruza ukabihisha [na byo ni icyaha]. Icyo tubifuzaho ni ukubyamagana tukabyanga n'aho twabimenya tugatanga amakuru”.

Yakomeje ati: ”Kunywa ibiyobyabwenge ntabwo tuzigera tubyemera ngo bibe ubuzima busanzwe mu gihugu cyacu. Ibyo twarabyiyemeje tuzakomeza, uko turwanya inzoga z’ibyuma ni na ko turwanya bikomeye kunywa ibindi biyobyabwenge no ku bikoresha”.

Dr. Utumatwishima Abdallah yashishikarije abaturage b’i Kayonza kujya batanga amakuru y'ahantu babonye hakiri inzoga z’ibyuma. Yavuze ko nubwo haciwe izi nzoga z’ibyuma, hari izindi abantu banywa, asaba abaturage kunywa mu rugero.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yifatanyije n'abaturage bo muri Kayonza mu Muganda rusange

Kenny Sol mu bifatanyije n'abaturage b'i Kayonza mu Umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri

Urubyiruko rw'i Kayonza rwashishikarijwe kuba 'Sober'


Minisitiri Utumatwishima Abdallah yakoranye Umuganda n'abaturage bo mu Karere ka Kayonza


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...