Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2026 mu Umuganda
udasanzwe usoza ukwezi kwa Nzeri 2026 mu Karere ka Kayonza mu Ntara y'Iburasirazuba.
Dr Utumatwishima Abdallah yibukije ko uyu muganda wari
ufite insanganyamatsiko ya “Twubake umuryango ukomeye kugira ngo hazavemo
urubyiruko rushoboye”, ashimangira ko igihugu cyatangije gahunda yo guca
inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma mu kurwanya ikintu cyose
cyabangamira Abanyarwanda.
Ati: ”Uyu munsi Insanganyamatsiko y’uyu muganda yagiraga iti ‘Twubake umuryango ukomeye kugira ngo hazavemo urubyiruko rushoboye'. Buri muntu wese waje hano atahane iyi nteruro kuko uyu muganda ni icyo wari ugamije gikomeye.
Nabonye harimo ababyeyi
hano, ubwo twatangizaga gahunda yo kurwanya ikintu cyose cyabangamira ubuzima bw’Abanyarwanda, tugatangirira
ku guca inzoga z’ibyuma kuko inzoga z’ibyuma byagaragaye ko zari zikomeje kwica abantu,
Yashimiye urubyiruko ruri muri gahunda ya ‘Sober Generation’. Ati: ”Ariko icyo nshimira cyane ni urubyiruko, babaye aba mbere baravuga ngo ibyo mutubujije twajyaga tujya imbere tukabyamamaza kuko abacuruza izi nzoga baduhaga amafaranga none twiyemeje ko tutazongera kuzamamaza ahubwo tukaba tugiye kuba abantu bagiye kuyobora impinduramatwara nziza.
Ndagira ngo
dushimire The Sober Generation hamwe n’abandi bose bayirimo mu gihugu hose
bayoboye urubyiruko mu kubereka ibibi byo kunywa ibiyobyabwenge mu kugira ngo
tuzagire urubyiruko rwiza”.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi
yavuze ko mu bindi bibazo basanze mu rubyiruko ari ibiyobyabwenge bisanzwe, yibutsa urubyiruko rw’i Kayonza ko kubinywa
ari icyaha.
Ati: ”Uko twakomezaga gushaka ikibazo kiri mu Banyarwanda
cyane cyane urubyiruko twasanze n’ibiyobyabwenge bisanzwe birimo itabi, ndagira ngo
mbabwire ko kunywa ibiyobyabwenge yaba urumogi n’ibindi
abantu bagera aho bakanitera no mu nshinge, ni ibyaha ku babikora, kumenya
ubicuruza ukabihisha [na byo ni icyaha]. Icyo tubifuzaho ni ukubyamagana tukabyanga n'aho twabimenya
tugatanga amakuru”.
Yakomeje ati: ”Kunywa ibiyobyabwenge ntabwo
tuzigera tubyemera ngo bibe ubuzima busanzwe mu gihugu cyacu. Ibyo twarabyiyemeje tuzakomeza, uko turwanya
inzoga z’ibyuma ni na ko turwanya bikomeye kunywa ibindi biyobyabwenge no ku bikoresha”.
Dr. Utumatwishima Abdallah yashishikarije abaturage b’i Kayonza kujya batanga amakuru y'ahantu babonye hakiri inzoga z’ibyuma. Yavuze ko nubwo haciwe izi nzoga z’ibyuma, hari izindi abantu banywa, asaba abaturage kunywa mu rugero.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yifatanyije n'abaturage bo muri Kayonza mu Muganda rusange


Kenny Sol mu bifatanyije n'abaturage b'i Kayonza mu Umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri



Urubyiruko rw'i Kayonza rwashishikarijwe kuba 'Sober'

Minisitiri Utumatwishima Abdallah yakoranye Umuganda n'abaturage bo mu Karere ka Kayonza
