Kubera iki Nvidia yahisemo gusubiza Jensen Huang ku buyobozi bwayo?

Ubukungu - 2026-11-24 16:33
Sangiza:

Umwanditsi:

Kubera iki Nvidia yahisemo gusubiza Jensen Huang ku buyobozi bwayo?

Ikigo Nvidia cyahinduye icyemezo cyo kutazongera gushyira Jensen Huang ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru (CEO), nyuma yo kubona ko kugendera ku buyobozi bwe bifite akamaro gakomeye ku mikorere yacyo no ku gaciro gifite ku isoko ry’imari, nubwo yari yaravuzweho ibibazo bitandukanye by’ubusambanyi n’ibindi byashoboraga gushyira umutekano wacyo n’igihugu mu kaga.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro Stateside with Kai and Carter cyatangajwe n’ikinyamakuru The Guardian, aho umunyamakuru Kai Wright yaganiriye na Blake Montgomery, umwanditsi wacyo wihariye ku ikoranabuhanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bagaragaje ko imwe mu mpamvu zikomeye zatumye Nvidia ihindura icyemezo ari uko Huang afatwa nk’umuntu ukomeye cyane mu mikorere n’iterambere by’iki kigo, ku buryo kumubura ku buyobozi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mikorere yacyo no ku gaciro kacyo ku isoko.

Ibi bijyanye n’icyo mu bukungu bita Key Man Risk, bivuga ibyago ikigo gihura na byo iyo ibikorwa byacyo n’iterambere ryacyo bishingiye cyane ku muntu umwe.

Mu cyumweru cyabanje, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Nvidia yari yabwiye abashoramari ko iki kigo kitateganyaga gusubiza Huang ku mwanya wa CEO. Gusa ku wa Mbere, Inama y’Ubutegetsi yahinduye icyemezo, maze yemeza ku bwumvikane busesuye ko agaruka kuri uwo mwanya.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na we yavuze ko yagize uruhare muri iki cyemezo. Mu kiganiro yagiranye na CNBC, yavuze ko ari we wemeje ubuyobozi bwa Nvidia kongera gusubiza Huang ku buyobozi.

Kumusubizak u butegetsi byakurikiwe n’izamuka rikomeye ry’agaciro k’imigabane ya Nvidia, aho agaciro k’iki kigo kiyongereyeho hafi tiriyari imwe y’amadolari ya Amerika.

Nubwo ubuyobozi bwa Nvidia bwafashe icyemezo cyo kumusubiza ku mirimo, Huang yari yaravuzweho ibirego birimo kugirana umubano wihariye n’umugore ukekwaho kuba intasi y’u Bushinwa.

Ikindi kibazo cyari cyaramuvuzweho ni uko Nvidia yaba yarakoresheje icyuho kiri mu mategeko kugira ngo ibikoresho byayo bikomeye byifashishwa mu gukora ubwenge buhangano (AI) bigere ku bigo by’ikoranabuhanga byo mu Bushinwa.

Ibi byatumye havuka impaka ku buryo ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga bikwiye kubazwa inshingano, cyane cyane iyo abayobozi babyo bavuzweho ibibazo bishobora kugira ingaruka ku mutekano n’ubucuruzi mpuzamahanga.

Ikiganiro cya The Guardian cyibanze ku kibazo cy’uko kuba ikigo gikomeye nka Nvidia gishingiye cyane ku muntu umwe bishobora kugiteza ibibazo, ndetse n’ingaruka ibyo bishobora kukigiraho mu bukungu.

Nubwo Huang yasubijwe ku buyobozi, ibibazo byari byaramuvuzweho bikomeje gutuma havuka impaka ku buryo Nvidia ikwiye gucunga ubuyobozi bwayo n’inshingano zayo ku isoko mpuzamahanga.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...