Ku ya 22 Gashyantare ni umunsi wa Palindrome, aho itariki isomwa kimwe imbere n'inyuma

Utuntu nutundi - 22/02/2022 6:51 PM
Share:

Umwanditsi:

Ku ya 22 Gashyantare ni umunsi wa Palindrome, aho itariki isomwa kimwe imbere n'inyuma

Palindrome ni ijambo, umubare, interuro, cyangwa urundi rutonde rw'inyuguti zisomwa kimwe, uhereye imbere cyangwa inyuma, nka (madam' / 'racecar) mu cyongereza cyangwa (isi, ifi, igi) mu kinyarwanda. Hariho na palindromes y'umubare, aho twavuga nka tariki y'uyu munsi ya 22/02/2022.

Kuri iyi tariki, umuntu asomye ahereye imbere abanza 2 inshuro ebyiri, nk’uko biri ku gihe umuntu asoma ahereye inyuma mu gihe kandi hagati hari zeru zikurikiranye na kabiri.

Palindrome ni ijambo rikomoka mu kigereki 'palindromos' bisobanura 'gusubira inyuma ku yindi nshuro'. Bwa mbere ryavuzwe na Henry Peacham wari umusizi ndetse n'umwanditsi w'ibitabo mu mwaka w' 1638.

Iminsi ya Palindrome ibaho mu gihe itariki ishobora gusomwa kimwe  ku muntu usoma ahereye inyuma n'usoma ahereye imbere. 

Ku mbuga nkoranyambaga z'abatuye mu bihugu byateye imbere, hasakaye inyandiko zijyanye n'umunsi wa Palindrome (22/02/2022), aho benshi bagiye bawitirira bimwe mu byanditswe mu bitabo cyangwa ibyo batekereza.

Abakoresha urubuga rwa Twitter barimo kwandika imibare umunani ifatanye 22022022, aho mu ndimi zivugwa habanje ukwezi imbere y'itariki bo berekanye ko iki cyumweru cyose kizaba kigizwe n'iminsi ya Palindrome.

Muri America, ikigo cy'igihugu gishinzwe ikirere (NWS Anchorage) ku rubuga rwa Twitter, bagize bati “Reka dufate akaruhuko muri ibi bihe byose kandi 'dutekereze' ku kintu gishimishije! Ni icyumweru cya Palindrome! Ibi bivuze ko buri munsi muri iki cyumweru, ushobora gusomwa kimwe imbere n'inyuma! Ni 'indorerwamo!' Ntutwizeye ?? Reba ishusho yacu kandi 'twigaragaze', 

Polisi ya New Delhi mu Buhinde nayo yakoresheje uyu munsi kugira ngo itange ubutumwa bujyanye n'umutekano wo mu muhanda, aho bagize bati "Umunsi mwiza wa TwosDay, kubera ko ari 22022022 uyu munsi. turakwibutsa gutekereza kabiri kuri Mama na papa bawe mbere y'uko ugenda wihuta!".



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...