Ku myaka 59, Dr. Renée Hoenderkamp yatangaje ko atwite

Imyidagaduro - 2026-11-18 14:19
Share:
Ku myaka 59, Dr. Renée Hoenderkamp yatangaje ko atwite

Dr. Renée Hoenderkamp, umunyamakuru wa GB News mu Bwongereza, yatunguye abo bakorana ubwo yatangazaga kuri televiziyo ko atwite umwana wa gatatu afite imyaka 59.

Uyu mugore yatangaje aya makuru ku wa 14 Ugushyingo 2026, avuga ko atwite inda y'ibyumweru 12 kandi ategereje kubyara umukobwa.

Yavuze ko umwana we wa mbere, umuhungu witwa Calum, yamubyaye afite imyaka 21. Umwana we wa kabiri, umukobwa witwa Alice, yamubyaye afite imyaka 51. Ubu Alice afite imyaka irindwi.

Dr. Hoenderkamp yasobanuye ko inda ya gatatu yayitwise hifashishijwe intanga ngore zari zarabitswe, nyuma yo kunyura mu igeragezwa ryo gusama hakoreshejwe ikoranabuhanga rya IVF inshuro eshatu mu ivuriro ryo muri Pologne.

Yavuze ko yahisemo kujya kwivuriza muri Pologne kuko amavuriro menshi yo mu Bwongereza atemera gufasha abagore bafite imyaka 55 kuzamura gusama hakoreshejwe ubwo buryo.

Mu kiganiro cya televiziyo yatangarijemo aya makuru, yagize ati: “Uyu munsi mfite amakuru ngomba kubwira abagize itsinda turi kumwe kuri iyi televiziyo, batari bayazi, ndetse n’abandi bose batari bayazi. Mu by’ukuri, ngiye kongera kuba umubyeyi w’abana batatu mu gihe cya vuba, ubu mfite inda y’ibyumweru 12.”

Yavuze ko urugendo rwo gushaka uyu mwana rutamworoheye, kuko byamusabye kugerageza inshuro eshatu kugira ngo atwite.

Ati: “Sinshaka kwerekana ko byari urugendo rworoshye, kuko atari ko byagenze. Byasabye kugerageza inshuro eshatu. Hari igihe nicaraga kuri iyi televiziyo nzi ko urugendo nari maze kunyuramo rutagenze neza.”

Dr. Hoenderkamp yanavuze ko hari abantu bamunenze bavuga ko kwibaruka undi mwana kuri iyo myaka ari ukwikunda, ndetse bakibaza uko umwana azabaho aramutse apfuye akiri muto.

Yasubije ibyo binyoma agira ati: “Hari abanenze bavuga ko ndi umunyamururumba. Baribazaga bati: ‘Byagenda bite uramutse upfuye mu myaka itanu iri imbere?’ Nk’uko mubizi, nkora imyitozo kandi nkita cyane ku buzima bwanjye, ku buryo nizera ko bitazabaho. Ariko na byo bishobora kubaho.”

Yakomeje avuga ko umukobwa we Alice afite ubuzima bwiza kandi yifuza ko n'undi mwana azabaho neza, ati: “Alice afite ubuzima bwiza cyane. Akunda ubuzima bwe kandi nizeye ko n'uyu mwana azabugira. Ikirenze ibyo ni ikihe? Ese byaba byiza ko atabona na rimwe amahirwe yo kubaho?”

Mu 2023, Dr. Hoenderkamp yari yaranditse ko kumutwita afite imyaka 51 byamubereye byoroshye kurusha igihe yari afite imyaka 21.

Yagize ati: “Ukuri ni uko nasanze gutwita, ku myaka iyo ari yo yose, bishobora kugenda neza cyane cyangwa bikagira ingorane n’ibibazo bikomeye. Biterwa n’umuntu ku giti cye, kandi imyaka ni kimwe gusa mu bintu byinshi bibigiramo uruhare.”

Nyuma yo gutangaza aya makuru, abo bakorana kuri televiziyo bamuhaye umutsima wari wateguwe mu mabara y'ubururu n'iroza, hagamijwe kwerekana igitsina cy'umwana ategereje.

Dr. Renée Hoenderkamp ni umuganga kandi amaze imyaka myinshi akora ibiganiro kuri GB News, aho yatangiye kugaragara nk'umunyamakuru n'umusesenguzi mu 2021.

Dr. Renée Hoenderkamp yatangaje ko atwite ku myaka 59 y'amavuko


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...