Kristu azi amazina yacu - Papa Leo XIV ku rubyiruko

Iyobokamana - 2026-11-22 11:07
Sangiza:

Umwanditsi:

Kristu azi amazina yacu - Papa Leo XIV ku rubyiruko

Papa Leo XIV yasabye urubyiruko kumenya ko Yezu Kristu azi buri wese mu izina, arurarikira kumubera inshuti no gukurikira inzira y’ubutagatifu, agaragaza ko ari byo bizababera isoko y’ibyishimo nyakuri aho kubifata nk’umutwaro.

Ibi yabigarutseho ubwo yahuraga n’urubyiruko rusaga 6,000 rwo mu gace ka Lazio mu Butaliyani, mu birori by’isengesho byabereye muri Paul VI Hall muri Vatikani, byateguwe n’Inama y’Abepiskopi bo muri ako gace.

Iyi gahunda yari ifite insanganyamatsiko igendanye n’iy’Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko wa 2027 uzabera i Seoul muri Koreya y’Epfo, igira iti “Nimugire ubutwari! Natsinze isi” (Yohana 16:33).

Nk’uko byatangajwe na Vatican News, mu kiganiro yagiranye n’urwo rubyiruko, Papa Leo XIV yasubizaga ibibazo by’abahagarariye diyosezi zitandukanye zo muri Lazio, anabibutsa ko buri wese afite agaciro gakomeye imbere y’Imana.

Yagize ati: “Kristu azi amazina yacu; uko igihe kigenda, atwereka amazina yacu nyakuri, abo turi bo by’ukuri, agaciro kacu katagira iherezo n’umwanya yaduteganyirije mu isi.”

Papa Leo XIV yasobanuye ko kwitagatifuza atari amarushanwa cyangwa igikorwa umuntu agomba gukora kugira ngo yerekane ko ashoboye, ahubwo ari impano n’umuhamagaro ujyanye n’icyifuzo cyimbitse buri muntu afite cyo kubona ibyishimo no kubaho anezerewe.

Yagize ati ubutagatifu “si igikorwa cyo kwigaragaza kidutera umunaniro, cyangwa ikindi kintu dusabwa kugeraho kugira ngo twuzuze ibyo abandi batwitezeho.”

Yongeyeho ko ubutagatifu bukura muri twe uko dukomeza gukurikira Yezu Kristu, tutigereranya n’abandi cyangwa ngo duhatane na bo. Yashimangiye ko Yezu ari we utugira intungane, akagenda aduhindura tugasa na we.

Gukurikira Yezu bituma umuntu amenya uwo ari we

Uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika yakomeje agaragaza ko kuba hafi ya Yezu bibohora umuntu ku mutwaro wo guhora ahangayikishijwe n’ibyo yakoze no kugerageza kwikiza, kuko Kristu ari we umukiza.

Yavuze ko gukurikira Yezu bituma umuntu amenya umwirondoro we nyakuri, agasobanukirwa agaciro afite ndetse n’umwanya Imana yamugeneye mu buzima. Yagize ati: “Iyo dukurikira Yezu, duhinduka abo turi bo by’ukuri.”

Papa Leo XIV yanagaragaje ko urubyiruko ruri mu bihe bikomeye by’amateka, birimo ibibazo n’amahirwe, ubwoba n’icyizere, ariko ko Yezu wazutse akomeza kugendana na rwo.

Yavuze ko Kiliziya ibaha amahirwe yo gukura mu kwemera, ariko ikanabategura gufata ibyemezo bihamye, kuko urukundo rw’Imana ruhoraho.

Papa Leo XIV yasobanuye ko ukwemera kwa Gikristu mbere na mbere ari ubucuti umuntu agirana na Yezu ndetse n’abandi bose bahamagawe na we kugira ngo bamukurikire. Yahaye urwo rubyiruko inama ebyiri zirufasha gukomeza ubwo bucuti.

Inama ya mbere ni ugusoma Ivanjili, bakamenya amagambo n’ibikorwa bya Yezu bigaragaza urukundo abakunda, bakajya babitekerezaho buri munsi binyuze mu Byanditswe Bitagatifu.

Inama ya kabiri ni ugukomeza urugendo rw’ukwemera bari kumwe n’abandi bavandimwe muri Kiliziya, kuko kuva mu ntangiriro Yezu yashatse kugira abigishwa kandi akabubakamo umuryango umwe.

Yasoje agaragaza ko urubyiruko rudakwiye kubona ubutagatifu nk’inshingano irunaniza, ahubwo rukwiye kubufata nk’inzira yo kurushaho kumenya Yezu, kumumenya na rwo rukamenya agaciro rwahawe n’Imana.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...