Kuri iki cyumweru Tariki ya 16 Ukwakira 2016 guhera saa munani zuzuye nibwo aba bafungiye muri iyi gereza ya Karubanda batangira gususurutwa no kubwirwa ijambo ry’Imana na korari Elayo inakunzwe cyane mu ndirimbo iherutse gusohora vuba aha nka ‘Tugendana Ibanga, Dufite Umurengezi, Yesu ni uwo kwizerwa n’izindi.
Aganira na Inyarwanda umunyamabanga w’iyi Korari, Donat Niyitanga yavuze ko bajya gutegura uru rugendo babonye ukuntu hari ahantu hakenewe ivugabutumwa ariko ntihitabweho n’abantu benshi, yavuze ko mu magereza ari ahantu abahaba baba bakeneye Ijambo ry’Imana no kwibutwa ko Yesu akibakunda.
Yagize ati “Twarebye ukuntu abafunze na bo baba bakeneye Ijambo ry’Imana ariko usanga abantu benshi batahakora ivugabutumwa, bidutera kumva twabasanga aho bacumbikiwe tukabibutsa ko Yesu akibakunda, turumva tuyobowe n’Umwuka w’Imana kandi tuzagira igitaramo cyiza”.
Donat Niyitanga yongeyeho ko izina rya korari ubwaryo rifite aho rihuriye n’icyi gitaramo. Yavuze ko amavuta ya Elayo ari yo yifashishwaga mu gukiza indwara no komora abantu kandi ko kugeza na none ari ingenzi ku mubiri w’umuntu bityo ngo nabo bajyanye impamba yo mu buryo bw’Umwuka kandi ngo bizeye ko bazayiryaho bagahaga.
Korari Elayo yatangiye mu mwaka wa 2001 itangira ari korari irimo abantu bake cyane ariko ubu ifite abaririmbyi basaga ijana na mirongo itanu, ifite imizingo itatu irimo umwe w’amashusho ndetse n’undi yitegura gushyira ahagaraga mu ntangiriro za 2017.
Korali Elayo igiye mu ivugabutumwa muri gereza ya Karubanda