Klopp yasabye ko ubuyobozi bwa FIFA buhinduka

Imikino - 2026-11-16 09:50
Share:

Umwanditsi:

Klopp yasabye ko ubuyobozi bwa FIFA buhinduka

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Budage, Jürgen Klopp, yatangaje ko igihe kigeze ngo haboneke impinduka mu buyobozi bw’Impuzamashyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), anenga imiyoborere ya Perezida waryo, Gianni Infantino.

Klopp yavuze ko hakenewe umuntu mushya uyobora FIFA, by’umwihariko hagamijwe ko umupira w’amaguru wongera gushyirwa imbere y’inyungu z’amafaranga n’izindi nyungu zitari iz’umukino.

Gianni Infantino amaze imyaka 10 ayobora FIFA, ariko muri icyo gihe yakunze kunengwa n’abantu batandukanye kubera ibyemezo byafashwe ku buyobozi bwe.

Mu byaherukaga guteza impaka zikomeye harimo icyemezo cyo gukuriraho Folarin Balogun, rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igihano cyo guhagarikwa yari yahawe nyuma yo kubona ikarita itukura.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Perezida wa Amerika, Donald Trump, avuganye kuri telefoni na Gianni Infantino amusaba kugira icyo akora kuri icyo kibazo, ibintu byakuruye uburakari n’impaka mu bakunzi b’umupira w’amaguru.

Ikindi cyatumye Infantino anengwa ni umugambi wo kugurisha imigabane mu bikorwa by’ubucuruzi n’imitegurire y’ibikorwa bya FIFA, birimo n’Igikombe cy’Isi.

Uyu mugambi ntiwishimiwe n’amashyirahamwe menshi y’umupira w’amaguru ku migabane itandukanye. Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) ryari ryageze aho ritangaza ko rishobora kwitabira ubukangurambaga bwo kwanga amarushanwa ya FIFA, bituma uwo mushinga wa FIFA Forward Enterprises uza guhagarikwa.

Infantino yagiye ku buyobozi bwa FIFA mu 2016, asimbuye Sepp Blatter wari umaze kwegura nyuma y’uruhererekane rw’ibibazo n’ibirego bya ruswa byari byarazengereje iri shyirahamwe.

Yongeye gutorerwa kuyobora FIFA mu 2019 no mu 2023, nta wundi mukandida bahanganye. Ubu arateganya kongera kwiyamamaza muri Werurwe umwaka utaha, ariko hari abandi bamaze kugaragaza ko bashaka kumuhigika.

Mu bashobora guhangana na we harimo Ramon Vega wahoze akinira Tottenham Hotspur, ndetse na Kozo Tashima uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Buyapani.

Hari kandi Arsène Wenger wahoze atoza Arsenal wagiye asabwa n’abantu batandukanye kwiyamamariza uyu mwanya, nubwo kugeza ubu ataragaragaza ko azatanga kandidatire mbere y’uko igihe ntarengwa cyo kuyitanga kigera ku wa 18 Ugushyingo.

Klopp ati: “Nyuma ya Blatter twatekereje ko ibintu bitashoboraga kurushaho kuba bibi, ariko byarabaye.”

Ibi Klopp yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mbere y’umukino w’Ikipe y’Igihugu y’u Budage yagombaga guhuramo n’u Buholandi muri UEFA Nations League.

Ubwo yabazwaga ku miyoborere ya FIFA, uyu mutoza ntiyigeze avuga izina rya Infantino mu buryo bweruye, ariko ntiyashidikanyije mu kugaragaza ko ashyigikiye ko habaho impinduka ku rwego rwo hejuru muri iri shyirahamwe.

Yagize ati: “Muri rusange, abantu benshi bahuriza ku kuba impinduka zishobora kuba ari ngombwa.Nyuma ya Sepp Blatter twatekereje ko ibintu bitashoboraga kurushaho kuba bibi, ariko byarashobotse birushaho kuba bibi.

Mu by’ukuri hari abantu bakunda umupira w’amaguru kandi badafite inyungu z’amafaranga bashaka kuwukuramo. Umwe muri bo aramutse ahawe kuyobora FIFA, byaba ari ikintu cyiza cyane.”

Si ubwa mbere Klopp agaragaje kutishimira ibyemezo bya FIFA n’imikoranire yayo n’abanyapolitiki.

Muri Nyakanga uyu mwaka, ubwo yari ataratangira akazi ko gutoza u Budage, yanenze cyane icyemezo cyo gukuriraho Balogun igihano, agaragaza ko Trump na Infantino batagakwiye kugira uruhare mu byemezo bifatwa ku mukino.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Budage, Jürgen Klopp, yasabye ko ubuyobozi bwa FIFA buhinduka

Infatino akomeje gusabirwa kuva ku buyobozi bwa FIFA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...