Kivumbi yabaye umuhanzi wa mbere waririmbye mu gusoza imikino ya BK All Star Game-AMAFOTO

Imyidagaduro - 20/11/2021 8:07 PM
Share:

Umwanditsi:

Kivumbi yabaye umuhanzi wa mbere waririmbye mu gusoza imikino ya BK All Star Game-AMAFOTO

Umuraperi Kivumbi King yabaye umuhanzi wa mbere waririmbye mu gitaramo giherekeza umukino w’abakinnyi b’intoranywa muri Shampiyona ya Basketbal “BK All Star-Game 2021."

Uyu muhanzi yaririmbye kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2021 muri Kigali Arena, mbere y’umukino w’intoranywa muri shampiyona ya Basketball aho Team Shyaka icakirana na Team Ndizeye.

Uyu mukino wabanjirijwe n’umukino w’abato bakina ari 3 (3x3), uwa Wheelchair ndetse n’uwa Slum Dunk.

Mbere y’uko amakipe yombi acakirana, umuraperi Kivumbi King yahawe umwanya aririmba indirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye, ari nako abantu binjiraga muri Kigali Arena kugira ngo bihere ijisho uyu mukino.

Uyu muhanzi uherutse gusohora Album yise ‘DID’ yaririmbye indirimbo nka ‘Hejuru’, ‘Kabisa’ n’izindi yaririmbye afatanya n’abafana be n’abakunzi b’umuziki.

Biteganyijwe ko igihembo cyagombaga kuzahabwa ikipe imwe muri iyi itsinda, gihabwa Rwampungu Meshack wakiniraga ikipe ya KCB akaza gukora impanuka ikomeye mu 2015, bigatuma agendera mu kagare.

Uyu mugabo ari muri Kigali Arena, aho ari kwihera ijisho uyu mukino. Abakapiteni b’aya makipe nibo bifuje ko igihembo ariwe gihabwa. 

Uretse Kivumbi wabimburiye abandi bahanzi, biteganyijwe ko muri iki gitaramo haririmba Social Mula, Mike Kayihura, Dj Marnaud na Bull Dogg.

Iki gitaramo cyatumiwemo umuhanzi w’umunya-Nigeria Rema. Ejo ku wa gatanu yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga ko yiteguye gukorera amateka muri Kigali Arena.

Kugeza ubu, Ndizeye yahize abandi mu gutsinda amanota atatu. Nkundwa Thierry yabaye uwa mbere muri Slum Dunk. Buri umwe arahembwa ibihumbi 500 Frw.


Team Shyaka


Team Ndizeye


Kivumbi yabimburiye abandi bahanzi mu kuririmba mu gusoza umukino BK All Star-Game


Kivumbi yaririmbaga asaba abafana be n’abakunzi b’umuziki gufatanya nawe muri iki gitaramo


Kivumbi yaririmbye abafana bakomeza kwiyongera muri Kigali Arena umunota ku wundi

Iyi mikino ya Bk All Star Game yaherukaga kuba mu mwaka w’ 2019

Uyu muhanzi yaririmbye acurangirwa n’itsinda ry’abacuranzi rya Target Band

KANDA HANO UREBE UKO KIVUMBI YARIRIMBYE MU MIKINO YA BASKETBALL

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...