“Keza ", ni indirimbo nshya ya Kivumbi, imaze igihe gito isohokeye
kuri shene ya Youtube ya KIVUMBI KING.
Kivumbi
wasangije inyaRwanda.com aya mafoto, yavuze ko anyuzwe no gusangiza abakunzi be iyi
ndirimbo ‘Keza’.
Iyi ndirimbo ifite umudiho ubyinitse, umuntu akaba atatinya kuvuga ko inaryoheye ijisho bitewe na Johanna Ingabire uburyo ayigaragaramo.
Muri iyi
ndirimbo Kivumbi King aba atakagiza umukobwa akamubwira ko ari mwiza ndetse anamubaza impamvu ataba uwe kandi ibye byose ari ibye, ndetse ko uburanga bwe
bumukurura.
Ubwo
twandikaga iyi nkuru iyi ndirimbo yari imaze kugira ibitekerezo birenga 59 n’abantu
barenga ibihumbi 2000 bamaze kuyireba.

Kivumbi King yashyize hanze indirimbo ‘Keza’
Iyi ndirimbo
Keza, amashusho yayo yafatiwe i Burundi aho uyu muhunzi akubutse, akaba
yaranaririmbye mu gitaramo cya Trappish Concert aho yajyanye ku rubyiniro na
Kirikou Akili banakoranye indirimbo.
‘Keza’ ni
indirimbo yakozwe na Kenny Vibz, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Akram Ihaji.

‘Keza’ ni imwe mu ndirimbo Kivumbi akoreye Burundi
