King Saha yagarukiye ku marembo y’iserukiramuco Nyege Nyege ataha ataririmbye

Imyidagaduro - 2026-11-22 08:16
Sangiza:

Umwanditsi:

King Saha yagarukiye ku marembo y’iserukiramuco Nyege Nyege ataha ataririmbye

Polisi yo muri Uganda yasobanuye impamvu umuririmbyi King Saha atabashije kuririmba mu iserukiramuco rya Nyege Nyege Festival 2026, nyuma yo kumwima n’itsinda ryari rimuherekeje kwinjira ahaberaga igitaramo, bakavuga ko banze gukorerwa igenzura ry’umutekano risanzwe risabwa buri wese.

Mu itangazo Polisi ya Uganda yashyize hanze ku wa 21 Ugushyingo 2026, yavuze ko King Saha n’abari bamuherekeje bagera kuri 30 bageze kuri bariyeri y’umutekano hafi ya saa sita z’ijoro, ariko ntibemeranya n’abashinzwe umutekano ku bijyanye no kubasaka mbere yo kwinjira mu kibuga cy’iserukiramuco.

Ibi byatumye habaho kutumvikana hagati y’impande zombi, ndetse hakurikiraho gushyamirana gato, bituma King Saha n’abo bari kumwe bangirwa kwinjira aho ibitaramo byaberaga.

Polisi yakomeje ivuga ko abari kumwe na King Saha basabye ko batakorerwa iryo genzura kubera ko ari abantu bazwi, ariko abashinzwe umutekano babasobanurira ko amabwiriza agomba kubahirizwa na buri wese, hatitawe ku cyubahiro cyangwa izina afite.

Nyuma y’uku kutumvikana, King Saha yasabye abo bari kumwe kuva kuri bariyeri, barabikora, bityo bose bagenda batinjiye mu kibuga cy’iserukiramuco.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na SP Hellen Butoto, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Ssezibwa, ryibutsa abashinzwe umutekano ko bagomba gukomeza gushyira mu bikorwa amabwiriza agenga iyinjira mu birori, kandi ko nta muntu ugomba guhabwa uburenganzira bwihariye bwo kutagenzurwa.

Nubwo Polisi yashyize hanze ibisobanuro byayo, ku rundi ruhande King Saha na we yagaragaje ko atishimiye ibyabaye, ndetse avuga ko we n’abo bari kumwe bakorewe ihohoterwa n’abashinzwe umutekano ku muryango w’ahaberaga iserukiramuco.

Ikinyamakuru Pulse Uganda cyatangaje ko uyu muhanzi yashyize hanze amashusho agaragaza uko we n’abo bari kumwe bashyamiranye n’abashinzwe umutekano. Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko yari ababajwe n’ibyamubayeho.

Hari kandi indi ngingo yavuzwe mu makuru yatangajwe na New Vision, aho King Saha yagaragaye mu mashusho avuga ko abategura iserukiramuco batari bamuhaye amafaranga yari asigaye agomba guhabwa mbere yo kuririmba.

Ibi byatumye havuka ibitekerezo bitandukanye ku cyatumye uyu muhanzi atagera ku rubyiniro, ariko Polisi yo yashimangiye ko ikibazo cyabayeho ku muryango w’iserukiramuco cyatewe no kutubahiriza amabwiriza y’igenzura ry’umutekano.

Nyege Nyege Festival ni rimwe mu maserukiramuco akomeye ya muzika, ubuhanzi n’umuco muri Uganda, rihuza abahanzi n’abitabiriye ibirori baturutse mu bihugu bitandukanye.

Iri serukiramuco rya 2026 ryabereye ahitwa Kalagala Falls, hafi y'uruzi rwa Nili, rikaba ryaratangiye ku wa 19 Ugushyingo rikazasozwa ku wa 22 Ugushyingo 2026.

Uyu mwaka ryahuje abahanzi basaga 200 baririmbira ku rubyiniro rurindwi, rikaba rifite insanganyamatsiko ya The Wakaliwood Edition, ishingiye ku bufatanye n’inganda za sinema zo muri Uganda zizwi nka Wakaliwood.

King Saha yari mu bahanzi bo muri Uganda bari bitezwe muri iri serukiramuco, ariko kutumvikana kwabaye hagati ye n’abashinzwe umutekano gutuma atagera ku rubyiniro nk'uko byari biteganyijwe.

Polisi ya Uganda yasobanuye impamvu umuririmbyi King Saha atabashije kuririmba muri Nyege Nyege Festival 2026, ivuga ko we n’abantu bagera kuri 30 bari bamuherekeje bangiwe kwinjira ahabereye iri serukiramuco nyuma yo kwanga gukorerwa igenzura ry’umutekano


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...