Hashize igihe bivugwa ko umubano w’aba bombi nk’umugabo n’umugabo wajemo agatotsi ndetse mu kwezi kwa 8 uyu mwaka batangiye kuburana ku gutandukana mu mategeko (Divorce). Byari nyuma y’uko byari bimaze igihe bivugwa ko batakibana.
Kuri ubu ariko Kimenyi Yves na Miss Uwase Muyango
babinyujije kuri konti zabo za Instagram bashyizeho amashusho bari kumwe barimo
barabyina indirimbo ‘Hoza Ijwi rya we mukobwa w’i Siyoni’ ya Siloam Choir ya ADEPR Tyazo.
Kuri aya mashusho, Kimenyi yabwiye abamukurikira ko
bari bamaze igihe bamusaba ikiganiro na Mama Miguel (Muyango) kuri shene ye ya
Youtube ‘Beyond Initiative’ bityo ko bagomba gukora subscribe bakuzuza
ibihumbi 100 ubundi akakibaha.
Tariki ya Mutarama 2024, ni bwo Muyango na Kimenyi
basezeranye imbere y'amategeko, bakora indi mihango y'ubukwe ku wa 06 Mutarama 2024 mu birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye.
Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa cyane urukundo
rwa Kimenyi Yves na Uwase Muyango wabaye Miss Photogenic muri
Miss Rwanda 2019. Bambi bari ibyamamare ku rwego rwo hejuru ari nayo mpamvu
urukundo rwabo rwavuzwe cyane.
Kimenyi wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda arimo APR,
Rayon Sports na Kiyovu Sports, AS Kigali n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda,
Amavubi, muri Gashyantare 2021 yambitse impeta y’integuza Miss Muyango.
Mu gihe bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo, Imana
yabahaye umugisha w’umwana w’umuhungu bise Kimenyi Miguel Yanis, wabonye
izuba muri Kanama 2021.
Mu mpera za 2023 batangaje ko bagiye gukora ubukwe
ndetse mu Ukuboza 2023 Miss Muyango akorerwa ibirori byo gusezera ku bukumi
kugeza babukoze mu ntangiriro za 2024 aho basezeranyijwe na Bishop Karemera
Emmanuel muri Living Word Church.


