Ibi babigarutseho mu kiganiro bahuriyemo kuri shene ya YouTube, "Beyond 90 Initiative" cyagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2026 nyuma y’uko bari
baragiteguje mu Cyumweru gishize.
Muyango yabajijwe icyo avuga ku bantu babakunda
bifuza kubona yongeye gusubirana na Kimenyi, asubiza agira ati: "Mwakabaye
mwishimira ko mukitubona tumeze neza ko buri wese aho ari abasha guseka
yishimye akora ibyo agomba gukora. Ibyo ngibyo biba ari ibintu bigiye kure
ntitunabigemo cyane."
Muyango yabajije Kimenyi niba ari we nyine nta muntu
afite bakundana, avuga amufite. Muyango
nawe abajijwe niba ari we nyine nta mukunzi afite, yavuze ko Kimenyi ataba ari
we nyine ngo we abe ari we nyine nta we afite ndetse ashimangira ko azongera
agakora ubukwe.
Kimenyi yabajije Muyango niba namutumira mu bukwe
azitaba, asubiza agira ati: ”Kereka utabishaka ko mbuzamo. Untumiye naza cyane rwose.
Ufite ubukwe ryari? Papa Miguel ko uri ukwihutisha ibintu? Mubanze mumenyane”.
Muyango yasabwe kugira inama abitegura kurushinga maze
agira ati: ”Ntabwo ndi impuguke ku bintu bigendanye n’imibanire
y’abashakanye, nababwira ngo basenge hari ingo nyinshi zisenga bikarangira
byanze, nababwira ngo bakundane, tuzi abantu bakundanye bikarangira byanze. Muri
ubu buzima ni ukugerageza byakwanga nyine ukabibona ko byanze. Gusa ikintu
nababwira kiruta ibindi byose urugo ni rwiza”.
Kimenyi na Muyango bamaranye imyaka igera kuri irindwi
mu rukundo.
Muri Gashyantare 2021, Kimenyi yambitse Muyango impeta
y’urukundo, muri Kanama uwo mwaka bibaruka imfura yabo, Kimenyi Miguel Yanis.
Bakoze ubukwe muri Mutarama 2024, urukundo rwabo
rwageze ku iherezo mu 2026, ubwo bahabwaga gatanya. Nubwo batakiri umugabo
n’umugore, bombi bemeranyije gukomeza gufatanya mu nshingano zo kurera no kwita
ku mwana wabo.

Muyango yemeye ko Kimenyi nakora ubukwe akamutimira azabutaha

Kimenyi Yves na Muyango batangaje ko bafite abandi bakunzi
