Kigali igiye kwakira imikino ya nyuma ya PFL Africa 2026

Imyidagaduro - 2026-11-14 12:20
Sangiza:

Umwanditsi:

Kigali igiye kwakira imikino ya nyuma ya PFL Africa 2026

Umujyi wa Kigali ugiye kongera kwakira amarushanwa mpuzamahanga y’umukino njyarugamba uzwi nka Mixed Martial Arts (MMA), aho imikino ya nyuma y’irushanwa rya Professional Fighters League (PFL) Africa 2026 izabera muri BK Arena ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Ukuboza 2026.

Ibi birori byiswe PFL Rwanda bizaba ari umusozo w’amarushanwa ya PFL Africa mu byiciro bitatu birimo icy’ibiro 77 (Welterweight), ibiro 70 (Lightweight) n’abafite ibiro 61 (Bantamweight). Muri buri cyiciro hazamenyekana umukinnyi wegukana igikombe cya shampiyona, bityo Afurika ikabona ba nyampinga batatu bashya.

PFL yatangaje ku wa 23 Ukwakira 2026 ko yahisemo Kigali kwakira iyi mikino, aho abakinnyi bakomeye muri uyu mukino ku mugabane wa Afurika bazahurira muri BK Arena bahatanira ibihembo by’iri rushanwa.

Kuba Kigali yongeye gutoranywa kwakira iri rushanwa bifite umwihariko, kuko izaba ari inshuro ya kabiri yakiriye ibirori bya PFL Africa. Ni nyuma yo kwakira imikino ya ½ cy’irangiza mu Kwakira 2025, bikaba bituma iba umujyi wa mbere muri Afurika wakiriye ibirori by’iri rushanwa inshuro zirenze imwe.

Abakinnyi batandatu bazahatanira ibikombe bitatu bya Afurika

Imikino iteganyijwe muri BK Arena izahuza abakinnyi batandatu bageze ku cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa, aho bazaba bahatanira ibikombe bitatu, buri cyiciro kikagira abakinnyi babiri bahatanira kucyegukana.

Mu cyiciro cya Welterweight, abakinnyi babiri bageze ku mukino wa nyuma bazahatanira igikombe cy’umukinnyi mwiza wa Afurika mu bafite ibiro 77.

Mu cyiciro cya Lightweight, na ho hazahurira abakinnyi babiri bahatanira kuba uhiga abandi muri Afurika mu bafite ibiro 70.

Mu gihe icyiciro cya Bantamweight kizaba kirimo umukino wa nyuma uzatanga uwa mbere wa PFL Africa muri iki cyiciro cy’abakinnyi bafite ibiro 61.

Buri cyiciro kizagira igihembo cy’amadolari ya Amerika 100.000, bivuze ko hazatangwa ibihembo byose hamwe bya 300.000$, hatabariwemo ibindi bihembo bishobora gutangwa.

PFL yavuze ko Kigali igiye kuba igicumbi cy’umukino njyarugamba muri Afurika

Umuyobozi Mukuru wa PFL Africa, Elias Schulze, yavuze ko Kigali igiye kuba igicumbi cy’uyu mukino ubwo hazaba hamenyekana abahiga abandi imbere y’abazaba bari muri BK Arena n’abandi bazakurikirana iri rushanwa hirya no hino ku Isi.

Yagize ati: “Kigali igiye kuba ku isonga mu gihe tuzaba twambika amakamba abatsinze bashya ba Afurika, imbere y’abazaba babikurikira hirya no hino ku Isi. Aba bakinnyi bagaragaza imyitwarire, kwihangana no kwiyobora bituma umukino wa MMA uba umwihariko.”

Yakomeje avuga ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bo mu Rwanda, PFL iri guha abakinnyi b’Abanyafurika urubuga mpuzamahanga rwo kugaragaza impano zabo, ndetse n’urubyiruko rukabona abo rugomba gufatiraho urugero muri uyu mukino.

Abifuza kureba iyi mikino bazayikurikira binyuze ku miyoboro itandukanye ya televiziyo. Muri Afurika, izatambuka kuri SuperSport ku bazayireba mu Cyongereza, Canal+ ku bazayireba mu Gifaransa, ndetse no kuri SportyTV izayitambutsa ku buntu.

Amatike yo kwinjira muri BK Arena yamaze gushyirwa ku isoko, aho abafana bashobora kuyagura banyuze ku rubuga rwa PFL: https://pfl.info/Rwandafinals.

PFL Rwanda izaba ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Ukuboza 2026, muri BK Arena i Kigali, aho hazamenyekana ba nyampinga batatu ba mbere mu byiciro bitatu by’iri rushanwa rya PFL Africa 2026.

Imikino ya nyuma y’irushanwa ry’umukino njyarugamba wa PFL Africa 2026 Season Finals izabera i Kigali muri BK Arena ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Ukuboza 2026. Ibi bizatuma Kigali iba umujyi wa mbere muri Afurika wakiriye ibirori bya PFL Africa inshuro zirenze imwe, nyuma yo kwakira imikino ya ½ mu Ukwakira 2025.

Abakinnyi batandatu bazahatanira imidari itatu ya Afurika n'ibihembo by'amafaranga bigera ku bihumbi $100 kuri buri cyiciro.

Kigali igiye kwakira ibirori mpuzamahanga by'imikino, ubwo BK Arena izaba iberamo PFL Africa Finals ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Ukuboza 2026, guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba


Iri rushanwa rizahuza bamwe mu barwanyi bakomeye muri Afurika mu mikino njyarugamba irimo 'Mixed Martial Arts, MMA'

Iri rushanwa ritegurwa na Professional Fighters League (PFL), Rimwe mu mashyirahamwe azwi ku rwego mpuzamahanga mu gutegura amarushanwa ya MMA


Iri rushanwa rifatwa nk'umwanya ukomeye wo kugaragaza impano z'abakinnyi b'imikino njyarugamba bakomoka muri Afurika


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...