Kibonge na Rusine barwaje abantu imbavu! Uko byari byifashe mu kumurika Filime 'Super Star' ya Bahati wahoze muri Just Family -AMAFOTO

Imyidagaduro - 20/11/2021 9:12 PM
Share:

Umwanditsi:

Kibonge na Rusine barwaje abantu imbavu! Uko byari byifashe mu kumurika Filime 'Super Star' ya Bahati wahoze muri Just Family -AMAFOTO

Tariki 19 Ugushyingo 2021, nibwo abakunzi ba Filime nyarwanda, abazikina, n'abanyamakuru bitabiriye igikorwa cyo kumurikira ku mkugaragaro Filime shya yitwa 'Super Star' ya Bahati Makaca wahoze mu itsinda Just Family, igikorwa cyabereye mu ihema rya 'Heart Land Hotel i Nyamirambo.


Bahati, wateguye iki gikorwa , yari yatangaje ko kizatangira sa 15H00 PM, gusa siko byagenze, amasaha yarinze afata 19h00 ibintu bitarafata umurongo, abantu batandukanye bari bakiza kwihere ijisho dore ko ibyamamare muri Cinema byari bihari.


Igikorwa cyayobowe na Mc Nario afatanije na Njuga uzwi muri Filme zitandukanye, ishusho y'imurika rya Filime 'Super Star' yerekanye  ko mu Rwanda  abantu batangiye kumenya neza uburyohe bwa Filme n’ubwo hakiri urugendo rurerure kugira ngo abantu benshi basobanukirwe Filime nk'uko ibindi bisata by'imyidagaduro babyitabira.

Abitabiriye imurika rya Filime 'Super Star', biganjemo ibyamamare muri Cinema barimo Kibonke, Patrick Rusine, Siperansiya (Intare y'ingore), Gasasira n'abandi banyuraga ku itapi itukura, Kibonke na Rusine  basekeje abantu bari bitabiriye ibirori aho babakiniye urwenya bakunze gukora bigize abasinzi.


Kibonke na Patrick Rusine basekeje abari baje kwihera ijisho abitabiriye imurika rya Filime 'Super Star'

Bahati, yafashe umwanya ashimira byimazeyo abaje kumushyigikira kumurika iyi filime 'Super Star' ifite Episode 50 kuri Season ya mbere, ak’ubuhanzi ntikajya kiburira , Bahati yaririmbye indirimbo zamugize uwo ariwe  akiri muri Just Family kugira ngo yibutse abantu ibyahise.



Bahati Makata arashaka guteza imbere Filime nyarwanda


Mc Nario na Njuga bari abashyshyushya rugamba


Abiganyemo abakinyi ba filime bari basabanye

Young Grace yari yaje kwihera ijisho

Bamenya na Gasasira 










Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...