Nyuma y’iri sezererwa, Kenya yatangiye kubara iminsi 42 itagomba kugaragaramo umurwayi mushya kugira ngo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ritangaze ku mugaragaro ko icyo gihugu kitakirangwamo Ebola.
Icyo gihugu cyari cyatangaje umurwayi wa mbere wa Ebola mu ntangiriro z’Ukwakira 2026. Uwo yari umugabo w’Umunya-Kenya ukora ubucuruzi, wapfuye nyuma y’iminsi mike ageze i Nairobi, umurwa mukuru w’icyo gihugu.
Amakuru yatangajwe agaragaza ko uwo mugabo yanduriye Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho icyorezo cy’iyi ndwara cyari kimaze guhitana abantu barenga 5.000 kuva cyatangazwa muri Gicurasi 2026. Nyina na we yaje guhitanwa n’iyo ndwara.
Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya, Aden Duale, yatangaje ko abantu 135 bagaragayeho kuba barahuye n’abarwayi ba Ebola barangije igihe cy’iminsi 21 bari bamaze bakurikiranwa mu kato.
Yagize ati: “Uyu munsi, hamwe n’isezererwa ry’umurwayi wa nyuma, dushobora kwemeza no kumenyesha isi ko abarwayi barindwi bakize – ndetse n’abantu bose bahuye na bo barangije igihe cyo kubakurikirana.”
Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC) cyashimye intambwe Kenya imaze gutera, kiyifata nk'ikimenyetso gikomeye cy'ubushobozi bw'ibihugu by'Afurika mu guhangana n'ibyorezo no gukumira ikwirakwira ry'indwara zandura.
Nubwo abarwayi bose barindwi bakize ndetse n’abahuye na bo bakarangiza gukurikiranwa, Kenya iracyakomeza ingamba zo gukumira Ebola mu gihe cy’iminsi 42, kugira ngo hemezwe ko nta zindi ndwara nshya zigaragara.
