Ibi biyobyabwenge byafatiwe mu gace ka Msambweni, mu Ntara ya Kwale, mu gikorwa cyahuje inzego zitandukanye z’umutekano za Kenya, zikorana n’iz’umuturanyi wa Tanzania mu iperereza ku miyoboro y’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.
Abatawe muri yombi barimo Abanya-Tanzania babiri n’Umunya-Uganda w’umugore. Bafatiwe mu bice bya Shirazi na Kinondo, nyuma y’uko inzego z’iperereza zikurikiranye amakuru zatanzwe n’umuntu wari wafatiwe muri Tanzania.
Nk’uko ikinyamakuru Kenya News Agency cyabitangaje ku wa 9 Ugushyingo 2026, iperereza ryatangiye ku wa 5 Ugushyingo, ubwo inzego z’umutekano za Tanzania zafataga umuntu ukekwaho gucuruza ibiyobyabwenge, zikanamusangaho ibindi bikoresho bikekwa kuba ari ibiyobyabwenge.
Uyu muntu yaje gushyikirizwa inzego za Kenya ku mupaka wa Lunga Lunga na Horohoro, aho amakuru yatanzwe mu ibazwa rye yafashije abashinzwe iperereza gukurikirana abandi bakekwaho gukorana na we.
Ibyo byatumye inzego z'umutekano zijya mu mudugudu wa Shirazi, aho zakurikiranye undi muntu ukekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa. Iperereza ryakomeje kugeza ubwo abapolisi bageraga mu mudugudu wa Ganja La Simba, mu gace ka Kinondo, ari na ho basanze ibiro 454 by’ibiyobyabwenge bikekwa ko ari Methamphetamine.
Muri icyo gikorwa kandi hafashwe imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Ford n’igare rya moto, bikekwa ko byakoreshwaga mu bikorwa by’abo bakekwaho icyaha.
Ku wa 9 Ugushyingo 2026, umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha muri Kenya (DCI), Mohamed Amin, yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ibyo biyobyabwenge byaturutse muri Pakistan, bikaba byari bigenewe kugeza mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo.
Yavuze kandi ko ibyo biyobyabwenge bitandukanye n’ibindi biro birenga 1,000 byafatiwe mu bwato bwitwa MV Mashallah mu Nyanja y’u Buhinde mu mwaka wa 2025, kuko iperereza ryagaragaje ko bituruka mu bihugu bitandukanye kandi bifitanye isano n'imiyoboro y'icuruzwa itandukanye.
Methamphetamine, izwi cyane nka Meth, ni ikiyobyabwenge gikomeye gishobora gutuma umuntu ugifata cyangiza imikorere y’ubwonko n’umubiri. Gishobora gutera ihungabana rikomeye ryo mu mitekerereze, indwara z’umutima ndetse n’ibibazo bikomeye by’imiyoboro y’amaraso ijyana amaraso mu bwonko.
Abakekwaho kugira uruhare muri iri curuzwa bakomeje gufungwa mu gihe iperereza rikomeje, hagamijwe kumenya abandi bantu baba bari inyuma y’uyu muyoboro mpuzamahanga w’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.
