Kayonza : Umugabo arakekwaho kwiyahura nyuma yo kwica umugore we n'umwana wabo w'imyaka 3

- 06/02/2024 10:43 PM
Share:

Umwanditsi:

Kayonza : Umugabo arakekwaho kwiyahura nyuma yo kwica umugore we n'umwana wabo w'imyaka 3

Umugabo uri mu kigero cy'imyaka 35 arakekwaho kwiyahura agapfa nyuma yo kwica umugore we mu gihe bari bategereje umwanzuro w'abunzi baregeye mu cyumweru gishize.

Amakuru InyaRwanda ikesha abaturage batuye mu kagari ka Kiyovu gaherereye mu Murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza ni uko umugabo witwa Seleman wari utuye mu mudugudu wa Humure yasanzwe mu mugozi amanitsemo yapfuye ndetse abaturage basanze mu nzu babagamo  umurambo w'umugore we n'umwana we.

Seleman utuye mu kagari ka Kiyovu ejo  ku wa Gatatu yagombaga gusubira mu bunzi kugira ngo amenyeshwe umwanzuro wafashwe nyuma y'uko kuwa Gatatu ushize tariki 31 Mutarama 2024 we n'umugore we babanaga mu buryo butemewe n'amategeko bari bagannye n'inteko y'abunzi kugira ngo babakemurira ibibazo by'amakimbirane ashingiye ku mitungo bari bafite .

Ababonye imirambo yabo babwiye InyaRwanda.com ko bari bamaze hafi iminsi 4 cyangwa 5 bapfuye dore ko baheruka kugaragara mu ruhame ku wa Gatanu ku mugoroba.Bivugwa ko umugabo mbere yo kwiyahura yakinze inzu yabo n'ingufuri bagakeka ko yanyuze mu idirishya asubiye mu nzu kwiyahura ku buryo abaturage bakekaga ko bazindutse .

Umwe mu baturage batuye mu kagari ka Kiyovu yabwiye InyaRwanda.com ko Seleman n'umugore bakeka ko bapfuye umugabo amaze kwica umwana umwana wabo w'imyaka 3  na nyina nawe akiyahura .

Yagize ati" Uyu munsi nibwo abaturage bumvise kwa Selemani hari umunuko kandi inzu babagamo ikaba yari imaze iminsi ikinze .Abaturage bishe urugi binjiyemo basanga umurambo wa Seleman uri mu mugozi yapfuye ndetse umugore we n'umwana nabo urebye yiyahuye amaze kubica ."

Umuturage utuye mu kagari ka Kiyovu yavuze ko uwo muryango bamaze igihe bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo .

Yagize "Seleman n'umugore we bari bamaze iminsi bapfa inzu baguze hano bavuye ku Gisenyi  ndetse bapfaga imyaka bari bejeje .Hari umwunzi watubwiye ko baburanye ndetse bagombaga guhabwa imyanzuro ejo ku wa Gatatu ariko Seleman we ngo ntiyashakaga ko bagabana imitungo yabo ahubwo yumva yaba iye wenyine."

Ntibyadukundiye kuvugana n'inzego z'ibanze mu karere ka Kayonza kugira tubabaze ingamba zihariye bateganya gufatira ibibazo by'amakimbirane mu miryango atuma ababanaga bicana dore ko muri aka karere hamaze iminsi havugwa ubwicanyi hagati y'abashakanye nko mu mwaka ushize umugabo wo mu Murenge wa Kabare uhana imbibi n'uwa Ndego muri Kamena 2023  umugabo yishe umugore  we n'abana be batatu  aratoroka ariko nyuma arafatwa.

Mu Murenge wa Murundi naho mu Kwakira 2023 , umugabo yishe umwana umugore we yabyaye mbere y'uko babana nawe yimanika mu giti arapfa ,icyo gihe yasize urwandiko rwavugaga ko nyirabayazana ari umugore we babanaga mu buryo butemewe n'amategeko. 




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...